Imideli

Ababyeyi ba Alexia Mupende batanze ubuhamya bukomeye mu kumusezeraho

Ababyeyi ba Alexia Mupende batanze ubuhamya bukomeye mu kumusezeraho

Imihango yo gusezera nyakwigendera bwa nyuma yatangiriye mu rugo iwabo. Umurambo wagejejwe mu rugo uvuye mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gisirikare i Kanombe ahagana saa yine n’iminota 40.

Umurambo wabanje kugezwa mu nzu usezerwaho by’umwihariko n’abarimo umuryango we n’umukunzi we biteguraga kubana. Abandi bantu batandukanye na bo bahawe umwanya wo gusezera kuri Alexia Mupende barimo n’abaturutse mu bihugu bitandukanye bari bamuzi n’inshuti z’umuryango.

Gusabira Alexia Mupende byabereye kuri Rehoboth Hall i Kanombe hegeranye n’urugo rwabo.

Mu buhamya bwatanzwe mu kumuherekeza, umukunzi we biteguraga kurushinga, ababyeyi be n’abavandimwe be bagarutse ku buryo yari umunyamutima mwiza, uko yafashaga abatishoboye ndetse n’uburyo byinshi mu rugo rw’iwabo ari we wabikoze.

Ngo yakundaga cyane kuvuga akajambo "Cool Beans" iyo ibintu kuri we byabaga bimeze neza, ariko yakavugaga uwo akabwiye akamwikiriza atazi neza icyo ashatse gusobonura.

Ababyeyi ba Alexia Mupende batanze ubuhamya ku mibereho ye banahumuriza umukunzi we biteguraga kurushinga.

Se wa Alexia Mupende yagize ati "Ahantu yavuye nta muntu uzamusimbura mu mwanya we, ntabwo ubuzima bwacu nk’umuryango buzongera kuba uko bwari bumeze ahari ariko buriya Imana niko yabiteganyije."

Yakomeje agaruka ku nkuru idasanzwe y’uburyo yakunze nyina wa Allan Rwamo Kweli ahagana mu 1996 aho bigaga ndetse ngo nubwo byarangiye atamusabye urukundo yarishimye cyane ubwo Alexia Mupende yamwerekaga umusore we amubwira ko ari we yifuza ko babana akaramata.

Yagize ati "Ngiye kubabwira inkuru benshi muri mwe mutari muzi." Bamwe bahise basa nk’abaseka, arakomeza ati "Ndabivuga pe!"

Yagize ati "Namenyanye na nyina wa Allan kera cyane pe, ari umwana w’umukobwa mwiza cyane, icyo gihe yigaga mu ishuri ryitwa Nabimbo na bashiki banjye, ariko kubera yari umukobwa muto nkavuga nti se ndamubwira ko mukunda?" Yakomeje ati "Nubwo nyina yancitse byaranshimishije cyane ubwo umukobwa wanjye yambwiraga ko umuhungu we ari we azanzanira nk’umukwe."

Yahumurije Rwamo wabuze Alexia Mupende bari bagiye kubana muri uru rupfu rwatunguranye cyane.

Nyina wa Alexia Mupende we yavuze ku buryo mu bana be bose yishimiraga cyane uyu mukobwa, arababwira ati "Muze kwihangana, nimbabwira ko ari we nakundaga cyane, yari umwana udasanzwe mu rugo."

Yamuvuzeho ko yari umukobwa ukunda umuryango we by’umwihariko ko ari we wakoze ibintu byinshi mu rugo rwabo, ariko ngo yajyaga amugiraho impungenge cyane ko ashobora kuzicirwa nzira bitewe n’utuzi twose yagiye akora twamusabaga gutinda nzira ariko icyamubabaje kurushaho ni uburyo yapfiriye ku gitanda cye.

Yavuze ko na n’ubu mu muryango basigaranye ubwoba bw’urupfu, barahangayitse cyane kubera uwishe umukobwa wabo ataramenyekana ngo akatirwe urumukwiye.

Byari amarira n'agahinda mu gusezera kuri Alexia Mupende

Alexia Mupende azibukirwa cyane ku mirimo yakoze mu ruganda rw’ibijyanye n’imideli mu Rwanda by’umwihariko mu kwerekana iyakozwe n’ab’imbere mu gihugu akayigeza no ku rwego mpuzamahanga. Yanabaye Umuyobozi wa Waka Fitness yajyaga itegura irushanwa ry’ibigeragezo nk’ibya gisirikare.

Yanabaga kandi mu Itorero Mashirika aho yagiye ajyana na ryo mu bihugu bitandukanye birimo u Buhinde, Sri Lanka n’ahandi bagiye bamurikira imikino yibanda ku nyigisho zamamaza kugira ubumuntu.

Alexia Mupende yari umunyamideli ukomeye mu Rwanda
Umukunzi wa Alexia Mupende yavuze ijambo ryo kumusezeraho
Umukunzi wa Alexia Mupende n'ababyeyi be
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ndagijimana Pascal
    Ku wa 14-01-2019

    Ababyeyi be ndetse n’umukunzi we,inshuti etc bakomeze kwihangana.Imana imwakire mubayo.

IZASOMWE CYANE

To Top