Imideli

Abagera kuri 40 ni bo batsindiye kuzamurika imideri muri Rwanda Cultural Show 2019

Abagera kuri 40 ni bo batsindiye kuzamurika imideri muri Rwanda Cultural Show 2019

Mu gihe mu Rwanda bimaze kumenyerwa ko haba ibirori ngarukamwaka byo kumurika imideri byiswe ‘Rwanda Cultural Fashion Show (RCFS)’, iby’uyu mwaka wa 2019 bizitabirwa n’abagera kuri 40 bajonjowe mu byiciro bitandukanye by’imyaka.

Ibi birori bya Rwanda Cultural Fashion Show bigiye kuba ku nshuro ya karindwi aho ubusanzwe byibanda ku kwerekana imyambaro yambarwaga mu Rwanda rwo ha mbere.

Kuva mu mwaka wa 2012 ubwo ibi birori byatangizwaga mu Rwanda, biteganyijwe ko iby’uyu mwaka byo bizitabirwa n’abamurika imideri bari hagati y’imyaka 40 na 50 ndetse n’abayihanga bari hagati y’imyaka 15 na 20 baturutse mu mpande zitandukanye z’u Rwanda no hanze yarwo.

Umwihariko w’ibirori by’uyu mwaka ugereranyije n’ibyo mu myaka yashize ni uko abamurika imideri bo mu Rwanda no hanze y’u Rwanda bahawe umwanya wo kwitabira itoranywa ry’abazamurika imideri (casting) bazatarama muri iki gitaramo nyirizina, birangira hatoranyijwe abazamurika imideri mirongo ine (40) gusa n’ubwo hari hitabiriye benshi cyane.

Biteganyijwe ko Rwanda Cultural Fashion Show izaba iminsi itatu izahuza abantu batandukanye bafite aho bahuriye n’imideri. Umunsi wa mbere w’ibi birori uzaba ku itariki ya 26 Nzeri 2019 aho bizahuza abantu bazaba bitabiriye bajye gusura abantu batandukanye bahanga imyambaro. Ku munsi wa kabiri, ku wa 27 Nzeri 2019, hazabaho ikiganiro cyo kuvuga ku bikorerwa mu Rwanda ndetse n’izindi nsanganyamatsiko zerekeye cyane ku muco gakondo.

Ku wa 28 Nzeri 2019 uzaba ari umunsi wa gatatu ari na wo ukomeye, hazabaho igitaramo gikomeye kizamurikirwamo imyambaro gakondo, kikazatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kirangire saa yine. Abamurika imideri batoranyijwe bazafashwa kubona amahugurwa mu gihe kiri imbere y’uko bizakorwa.

Guhitamo abanyamideri bazamurika imyenda muri ibi birori bya Rwanda Cultural Fashion Show 2019 byitabiriwe n’abanyamideri 200, abato n’abakuru, barimo ababigize umwuga ndetse n’abakibitangira.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top