Imideli

Abakinnyikazi 3 ba filime bakomeye batashye bimyiza imoso muri Miss Rwanda (AMAFOTO)

Abakinnyikazi 3 ba filime  bakomeye batashye bimyiza imoso muri Miss Rwanda (AMAFOTO)

Ijonjora ryo gushaka abakobwa bazahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 ryarasojwe, abakobwa 70 ni bo babonye itike yo kugera mu cyiciro cya nyuma cya Miss Rwanda 2022, ni mu gihe amwe mu mazina azwi cyane muri sinema nyarwanda yari yitabiriye yasezerewe.

Umukinnyi wa filime Nkusi Lynda wanahatanye muri Miss Rwanda 2021 yari yaje kugerageza amahirwe ye muri Miss Rwanda 2022 ahagarariye Intara y’Uburasirazuba, uyu mukobwa ufite umushinga aho yashinze urubuga rukora nka ‘GoFundMe’, avuga ko uzatanga akazi kuri benshi yahawe itara ry’icyatsi ryo gukomeza mu kindi cyiciro.

Nubwo we yabonye uburenganzira bwo gukomeza ariko hari bagenzi be batahiriwe na Miss Rwanda 2022 barimo Niyomubyeyi Noella uzwi nka Fofo muri filime nto y’uruhererekane ya Papa Sava itambuka kuri YouTube ndetse na Seburikoko inyura kuri Televiziyo Rwanda.

Uyu mukobwa yari mu bakobwa 190 biyandikishije mu Mujyi wa Kigali, ijonjora ryabaye ku wa Gatandatu ryasize uyu mukobwa atabashije gutambuka.

Yabwiye akanama nkemurampaka ko impamvu yitabiriye iri rushanwa ari uko yiyumvamo ubushobozi.

Fofo akaba yari afite umushinga ushingiye ku buzima bw’imyororokere aho yavugaga ko azajya yibanda cyane mu gufasha abakobwa kumenya ukwezi kwabo (iminsi y’uburumbuke) ku buryo ntawuzajya agwa mu mutego.

Fofo azwi cyane muri sinema nyarwanda
Fofo umushinga we w'ubuzima bw'imyirorokere yabwiwe ko utumvikana neza
Ntabwo yabashije kurenga icyiciro cya mbere

Uwase Rehema ukina yitwa Tracy muri fileme y’uruhererekane Impanga, uyu akaba ari umuvandimwe wa Bahavu Jeannette wamamaye nka Diane muri City Maid, na we yari yaje kugerageza amahirwe ye.

Rehema na we yari mu bakobwa bari baje guhatanira guhagararira Umujyi wa Kigali, yavuze ko impamvu yamuteye kuza muri Miss Rwanda ari uko abavandimwe be bakunze kujya bamubwira ko ashoboye na we abona igihe kigeze ko yakwitabira Miss Rwanda.

Rehema cyangwa Tracy, yamurikiye akanama nkemurampaka umushinga we wo guhuriza hamwe abana b’abakobwa akabashakira imashini zidoda ariko yibanze kubacikirije amashuri, uyu mukobwa akaba yarangiwe n’akanama nkemurampaka gukomeza.

Tracy abavandimwe be nibo bamuremyemo icyizere
Tracy ntiyabashije kurenga ijonjora ry'ibanze

Umutoniwase Nadia wamamaye nka Muganga muri filime Umuturanyi, na we yari mu akobwa 190 biyandikishije guhagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda.

Uyu mukobwa ufite ikamba rya Miss Globe yavuze ko umushinga we ari uwo gufasha abakobwa barangije amashuri kwihangira imirimo yifashishije ibigo by’imari bitandukanye, akanama nkemurampaka bamubwiye ko umushinga we utumvikana, baramuhakanira.

Muganga yari yaje kugerageza amahirwe
Muganga yabwiwe ko umushinga we utumvikana neza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ishimwe
    Ku wa 16-02-2022

    Ese ubwo rehma kwelii

  • Petee
    Ku wa 16-02-2022

    Fofo ndamukunda birenze

  • Twagirayezu erc
    Ku wa 14-02-2022

    Niyomubyeyi ateyeneza afite umushi nga mwiza niyi hangane ni wenaha amahi rw

IZASOMWE CYANE

To Top