Imideli

Babiri batsinze muri ‘Bianca Fashion Hub’ bazahabwa itike y’indege yo kujya Kenya cyangwa Tanzania (AMAFOTO)

Babiri batsinze muri ‘Bianca Fashion Hub’ bazahabwa itike y’indege yo kujya Kenya cyangwa Tanzania (AMAFOTO)

Iradukunda Odile na Kabano Franco basanzwe ari abanyamideli nibo bahigitse abagera kuri 50 bari baje muri ‘Bianca Fashion Hub’, bakaba bazahabwa itike y’indege yo kujya kuruhukira muri Kenya cyangwa Tanzania.

Umunyamakuru Biacna, yateguye igikorwa yise ‘Bianca Fashhion Hub’ aho buri wese ubishaka kandi wiyizeye mu myambarire yazaga akanyura ku itapi itukura maze akiyereka akanama nkemurampaka maze bakaza gutanga amanota.

Ibi birori byabereye muri Onomo Hotel, abagera kuri 50 nibo biyerekanye mu myambarire, gusa babiri umuhungu n’umukobwa nibo bagombaga gutsinda.

Mu bakobwa Iradukunda Odile usanzwe uri umunyamideli ni we waje guhiga abandi mu kwambara neza. Uyu mukobwa wiyeguriye imideli akaba yarashinze iduka ry’imideli rya ‘Odileira designs’.

Mu bagabo hatsinze Kabano Franco umaze igihe muri ibintu bijyanye no kumurika imideli, akaba ari we nyiri nzu y’imideli ya We Best Models.

Kabano Franco ni we watsinze mu cyiciro cy'abagabo
Iradukunda Odile ni we warimbye kurusha abakobwa bose bari bahaje
Mu cyiciro cy'abagore 6 bari bageze ku cyiciro cya nyuma ni aba
Mu bagabo aba nibo 6 bari bageze mu cyiciro cya nyuma
Bianca ni we wateguye iki gikorwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top