Imideli

Bianca yaserutse mu ikanzu itangaje, umwe mu banyamideli aza yambaye inoti ya bitanu

Bianca yaserutse mu ikanzu itangaje, umwe mu banyamideli aza yambaye inoti ya bitanu

Mu ijoro ryakeye ni bwo habaye ibirori by’imideli bya Bianca Fashion Hub byabaga ku nshuro ya kabiri, ni ibirori byaranzwe n’udushya dutandukanye.

Ni ibirori byabereye muri Camp Kigali, aho byageze hagati hagafatwa n’umwanya wo kwibuka umuhanzi Yvan Buravan uheruka kwitaba Imana. Haririmbwe indirimbo ze mu rwego rwo kumuzirikana.

Umuntu wa mbere watunguye abantu ni Bianca ubwe wateguye ibi birori.

Imyambarire ye yatunguye benshi, yaserutse mu ikanzu y’umukara idoze mu buryo butangaje. Ku matako cyangwa ku mataye yari ifiteho utuntu tumeze nk’udusego.

Ahagana mu gatuza hariho akantu kameze cadre ijyamo amafoto, kazmukaga kakagera hejuru y’umutwe ariko hagati nta kintu cyarimo, yanyuzagamo umutwe we.

Undi mukobwa watunguranye ni Tanichou, umunyamideli umaze kugenda azamura izina rye muri uru ruganda, yaje yambaye ikanzu ikoze mu gitambaro gishushanyijeho inoti y’ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda, ni ikanzu yatunguye benshi ndetse banibaza uko yabitekereje.

Ni ibirori kandi byari byitabiriwe n’umuhanzi akaba n’umunyamideli ukomoka muri Tanzania, Hamisa Mobetto wacanye umucyo ku itapi itukura bitewe n’uko yari yambaye, akaba ari na we wari umukemurampaka.

Ikanzu ya Bianca yatunguye benshi
Hamisa Mobetto ni uko yaserutse
Umunyamideli Tanichou yatunguye benshi

AMAFOTO: Inyarwanda

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top