Imideli

Kate Bashabe yahishuye ko atigeze ateretwa bitewe n’imiterere ye

Kate Bashabe yahishuye ko atigeze ateretwa bitewe n’imiterere ye

Umunyamiderikazi w’Umunyarwanda, Kate Bashabe yavuze ko yakuze abahungu bamutinya nta w’ushobora kumuterereta kuko yari ateye nabi ameze nk’abahungu.

Mu kiganiro Amahumbezi, uyu mukobwa yavuze ko yakuranye n’abasaza be ndetse ko byanatumye agira imyitwarire nk’iy’abo bigakubitiraho ko yari ateye nk’abahungu.

Yagize ati”Kera bwo nari nk’agahungu neza neza, nanutse cyane naragendaga ukagira ngo ndaza, ukuntu nari nanutse imbere n’inyuma hose haranganaga, niyamabariraga amapantalo, abasore nta n’uwanteretaga barantinyaga batangiye nkuze.”

Ngo guteretwa byatangiye yinjiye mu mideri abasore babona anatangiye kubyibuha.

Yagize ati”Batangiye nkuze, ntangiye kubyibuha ho gato naho ubundi barantinyaga babonaga ndi umuhungu, ariko n’ubundi nabaga nifitiye inshuti z’abahungu gusa, batangiye kunyegera ntangiye kujya mu mideri, ntangiye kwambara inkweto ndende, ntangiye kujya guhatana muri ba nyampina, ntangiye kumenyekana ni bwo natangiye kubona utumesaje(message). Njye ntacyo byari bintwaye”

Uretse kumurika imideri, Kate Bashabe avuga ko afite impano yo kuririmba dore ko afite n’indirimbo yitwa ‘You & I’ yakoranye n’abahanzi nka Mani Martin, The Ben, Yvan Buravani, Andy Bumuntu na Christopher.

Mbere ngo yaragendaga ukagira ngo araza

Reba hano ikiganiro Kate Bashabe yagiranye na Radio Rwanda

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top