Imideli

Bimwe mu byaganiriwe muri ’Fashion Focus Talks’ yabereye i Kigali

Bimwe mu byaganiriwe muri ’Fashion Focus Talks’ yabereye i Kigali

Kuri uyu wa Gatandatu, muri Kigali Marriott Hotel habereye ikiganiro ngaruka mwaka cyiga ku iterambere ry’imidieli kizwi nka ’Fashion Focus Talk’, kikaba gihuza abanyamideli batandukanye muri Afurika.

Fashion Focus Talk ni uruhererekane rw’ikiganiro ngaruka mwaka ku bijyanye n’imideli aho kibera mu mijyi imwe n’imwe iba yaratoranyijwe, muri uyu mwaka byabereye mu mijyi ya Dakar, Kigali na Abuja asigaye Logos.

Abatanze ikiganiro harimo Mathew ’Tayo’ Rugamba nyiri inzu y’imideri ya Tayo, Pierra Ntayombya washinze inzu y’imideri ya Haute Baso bo mu Rwanda, Rukky Ladoja akaba umwe mu bayobozi ba GREY Projects na Omoyemi Akerele washinze House Files na Lagos Fashion Week bose bakaba bava muri Nigeria.

Intego y’iki kiganiro yari ukurebera hamwe icyateza imbere uruganda rw’imideri biciye mu guhanga udushya ndetse no kuzamura impano nshya ari nabyo byibanzweho cyane nabagiye batanga ibiganiro, insanganyamatsiko yacyo yari "Beyond Creativity".

Iki kiganiro cyatangiye ku isaha ya saa munani, kikaba kitabiriwe n’abantu batari benshi binganjemo cyane cyane abamurika imideli ndetse na bafite inzu zimurika imideli mu Rwanda.

Muri bimwe mu byaganiriweho muri iki kiganiro ni uko bagiye kwibanda mu guhanga udushya, kuko uko Isi igenda ihinduka ijyana n’ibigezweho bityo ko nabakora imideli bakwiye guhindukana nayo bagafasha Isi guhinduka binyuze no mu mideli bamurika.

Kigali ikaba yari imwe mu mijyi yatoranyijwe kuzaberamo iki kiganiro muri uyu mwaka, cyabaye nyuma y’ibindi biganiro byabereye muri Abuja na Dakar.

Abatanze ibigankro

MUKAYISENGA Ruth / Isimbi.rw

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top