Imideli

Mani Martin yashimiye uwamwambitse umudeli wamuhesheje igihembo i Ouagadougou

Mani Martin yashimiye uwamwambitse umudeli wamuhesheje igihembo i Ouagadougou

Umuririmbyi Mani Martin yavuye imuzi ibyihariye ku mudeli w’agaciro k’amafaranga arenga ibihumbi 400 wamuhesheje igihembo cyo kurimba mu iserukiramuco rya Fespaco i Ouagadougou, ashimira umuhanzi witwa Umutoniwase Joselyne wawuhanze agendeye ku mwitero w’Umwami Rudahigwa.

Mani Martin, yahawe igihembo cyo kwambara neza mu iserukiramuco riri kubera muri Burkina Faso rizwi nka FESPACO, u Rwanda ruhabwa igihembo cyihariye nk’umushyitsi w’icyubahiro watumiwe.

Mani Martin wahembewe kurimba muri Fespaco afite ishimwe ku mutima ku muhanzi w’imideli wamwambitse ndetse abona urukundo Abanyamahanga bafitiye imideli ifite umwihariko gakondo w’u Rwanda nk’urwo gutuma abahanga ibikorerwa mu Rwanda babikora babikunze kurushaho bakabishyiramo imbaraga zose zishoboka.

Yabwiye Ikinyamakuru Isimbi.rw ko iki gihembo yabonye cyamushimishije cyane, by’umwihariko kuba umwa umwambaro yahembewe ari uwakorewe mu Rwamda ugakorwa n’Umunyarwanda, ati "Guhamagarwa ku ruhimbi mpuzamahanga nshimirwa nambaye uwo mwambaro ni ikintu gishimishije cyane."

Yakomeje agira ati "Ubusanzwe gusangiza abatuye isi inkuru y’u Rwanda na Afurika ni ibintu nkunda kandi nshoboye gukora mbinyujije mu buryo butandukanye haba mu bihangano, mu mashusho, amafoto cyangwa imyambaro."

Mani Martin ahamya ko imyamarire irimo umwihariko wa Kinyarwanda irusha iy’ahandi byinshi, Ati "icyambere ni ukuba abantu ari bwo bari kuyibona bwa mbere bakayihishurirwa, ikindi ni imyambarire ihesha agaciro abo turi bo ikavuga inkuru yacu Isi itajya ivugaho, ubwiza, ubushongore n’ubutengamare bw’umunyarwanda wishimye kandi uberewe."

Uyu mwambaro witwa ’UMUTONI’ wakorewe muri Rwandaclothing uhimbwa n’Umunyarwandakazi w’umuhanga mu guhanga imyambaro witwa Umutoniwase Joselyne.

Yawukoze avanye inganzo ku mwitero w’Umwami Rudahigwa. Mani Martin yagize ati "Ni nawo mwihariko nawukundiye kuko nabonye ari umwenda ungaragaza nk’Umunyafurika w’Umunyarwanda ndetse ukaba unafite inkuru uvuga ku mateka y’u Rwanda."

UMUTONI ufite agaciro k’arenga ibihumbi magana ane

Mani Martin yavuze ko ubusanzwe uyu mwambaro ufite agaciro n’igiciro bitasobanurwa mu mibare y’amafaranga uramutse ugiye kugurwa.

Yongeyeho ati "Cyakora ku bw’ubufatanye nk’abahanzi hagati yanjye na Rwandaclothing, uyu mwambaro uhagaze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana ane na mirongo itanu 450,000."

"Igihe ni iki ngo ubwiza bw’u Rwanda na Afurika bivugwe binandikwe binagaragazwe natwe ubwacu."

Mani Martin yavuze ko yifuza kubona n’Abanyarwanda bose muri rusange bakunda iby’iwabo kuko nta wundi uzabibakundisha cyangwa ngo abikunde nibatabikunda ngo babyerekane abandi na bo babimenye babikunde.

Yagize ati "Icyo nabwira Umutoniwase Joselyne (wakoze uyu mudeli) na Rwandaclothing ni uko mbashimiye ko banyambitse neza kandi byaratunguranye ariko bakagerageza uko bashoboye mu gihe kidashobotse umwambaro ukenewe ukaboneka, nababwira kandi kimwe n’abandi bose bakora Made in Rwanda kubigira intego ku buryo Isi yose itureberamo isura nziza y’u Rwanda rutagaragazwa mu bitangazamakuru mpuzamahanga."

Iri serukiramuco rizwi nka Festival Panafricain du cinéma et de la télévision de Ouagadougou (FESPACO), ryatangiye ku wa 23 Gashyantare 2019.

Mani Martin na Nirere Shanel bari barimbye mu myambaro ikorerwa mu Rwanda

U Rwanda rwatumiwe nk’umushyitsi w’icyubahiro muri iri serukiramuco nyafurika rikomeye rya sinema, ruhagarariwe n’itsinda rinini ririmo abahanzi b’indirimbo, abanditsi, abakina filime n’abayobozi mu nzego za Leta.

Mu bahagarariye u Rwanda harimo Mani Martin, Masamba Intore, Nirere Shanel, Mariya Yohana, Muyango, abaserukiye ishuri ry’umuziki ku Nyundo, Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi, RALC, Dr Vuningoma James, Joël Karekezi, Kantarama Gahigiri, Dusabejambo Clementine n’abandi.

Itorero Urukerereza ryiyerekanye mu mbyino zihishura ubukungu buhishe mu muco nyarwanda mu birori bitangiza iserukiramuco rya sinema Fespaco ryizihiza imyaka 50 ribera muri Bourkina Faso.

Mani Martin yatambukanye umucyo i Ouagadougou
'UMUTONI', umwambaro wahesheje Mani Martin igihembo cyo kurimba muri Burkina Faso
Mani Martin ari mu bahawe ibihembo mu iserukiramuco rya Fespaco
U Rwanda muri iri serukiramuco ruhagarariwe n'itsinda rigari ririmo abahanzi b'ingeri zitandukanye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top