Imideli

Miss Akiwacu Colome yanze kwishyurwa n’uwo yakoreye kubera ko ari umwirabura

Miss Akiwacu Colome yanze kwishyurwa n’uwo yakoreye kubera ko ari umwirabura

Nyampinga w’u Rwanda 2014, Akiwacu Colombe yahishuye ko we n’abandi bakobwa batatu b’inshuti ze banze kwishyurwa n’uw’abakoresheje akazi ko kwerekana imideri bitewe n’uko ari abirabura.

Akiwacu Colombe, Hyacinthe, Mariame Sakanoko ndetse na Mboumba Dorinex ni bo bakoreye umugabo witwa Kithe Brewster ariko birangira abambuye.

Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, Colombe yashyizeho ifoto yanditseho amagambo y’uko uwari wabahaye akazi na we ari umwirabura ariko yanga kubishyura kuko yumvaga yabahaye amahirwe badakwiye.

Yagize ati”umunyamideri w’umwirabura yanze kwishyura abakobwa 4 b’abanyamiderikazi kuko yumvaga ko yaduhaye amahirwe yo kuba abanyamideri abiraburakazi tudakwiriye, yishyuye abandi bakobwa basigaye abazungu n’abanyaziya.”

Iyi foto n’ubundi yaherekejwe n’amagambo y’icyongereza avuga uburyo uyu mugabo yamubabaje yanga kubishyura kandi bari bamukoreye.

Yagize ati”Twari 23, 4 muri twe ni bo bari abirabura gusa. Ntiyigeze atwishyura uko turi bane nk’uko twakoranye na we nk’abanyamideri bigenga, ariko abandi bo yamaze kubishyura.”

Yakomeje agira ati” Yaramabaje ubwo yavugaga ngo yaduhaye amahirwe none tukaba turi gusakuza tutabyishimiye tumubwira ngo atwishyure ku kazi twamukoreye. Ariko ikibabaje kurushaho na we ni umwirabura nkatwe ariko akumva ko abirabura nta mwanya bafite muri uru ruganda rw’imideri.”

Akiwacu Colombe avuga ko bi byabaye tariki ya 23 Mutarama uyu mwaka, aho bafashaje uyu mugabo New York na Los Angeles.

Ifoto Akiwacu yashyize kuri Instagram ye asobanura uburyo bahemukiwe
Ubutumwa bwa wa mugabo avuga uburyo yabafashije abkaba abarimo bamusebya
Akiwacu Colombe asanzwe amurika imideri mu bihugu bitandukanye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top