Miss Akiwacu Colome yanze kwishyurwa n’uwo yakoreye kubera ko ari umwirabura
Nyampinga w’u Rwanda 2014, Akiwacu Colombe yahishuye ko we n’abandi bakobwa batatu b’inshuti ze banze kwishyurwa n’uw’abakoresheje akazi ko kwerekana imideri bitewe n’uko ari abirabura.
Akiwacu Colombe, Hyacinthe, Mariame Sakanoko ndetse na Mboumba Dorinex ni bo bakoreye umugabo witwa Kithe Brewster ariko birangira abambuye.
Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, Colombe yashyizeho ifoto yanditseho amagambo y’uko uwari wabahaye akazi na we ari umwirabura ariko yanga kubishyura kuko yumvaga yabahaye amahirwe badakwiye.
Yagize ati”umunyamideri w’umwirabura yanze kwishyura abakobwa 4 b’abanyamiderikazi kuko yumvaga ko yaduhaye amahirwe yo kuba abanyamideri abiraburakazi tudakwiriye, yishyuye abandi bakobwa basigaye abazungu n’abanyaziya.”
Iyi foto n’ubundi yaherekejwe n’amagambo y’icyongereza avuga uburyo uyu mugabo yamubabaje yanga kubishyura kandi bari bamukoreye.
Yagize ati”Twari 23, 4 muri twe ni bo bari abirabura gusa. Ntiyigeze atwishyura uko turi bane nk’uko twakoranye na we nk’abanyamideri bigenga, ariko abandi bo yamaze kubishyura.”
Yakomeje agira ati” Yaramabaje ubwo yavugaga ngo yaduhaye amahirwe none tukaba turi gusakuza tutabyishimiye tumubwira ngo atwishyure ku kazi twamukoreye. Ariko ikibabaje kurushaho na we ni umwirabura nkatwe ariko akumva ko abirabura nta mwanya bafite muri uru ruganda rw’imideri.”
Akiwacu Colombe avuga ko bi byabaye tariki ya 23 Mutarama uyu mwaka, aho bafashaje uyu mugabo New York na Los Angeles.
Ibitekerezo