Imideli

Mizero Cedric ukora imideli idasanzwe yegukanye igihembo gikomeye mu Bwongereza

Mizero Cedric ukora imideli idasanzwe yegukanye igihembo gikomeye mu Bwongereza

Mizero Cedric, umwe mu bahanzi b’imideli bakomeye mu Rwanda yegukanye igihembo cya ‘Special Mention for Curation’ mu birori mpuzamahanga byo kumurika imideli bizwi nka London Fashion Week.

Iki gikorwa Mizero yahagarariyemo u Rwanda kiri kuba kuva ku wa 15 kugeza ku wa 19 Gashyantare 2019. Mu Bwongereza ari kumwe n’abandi banyamideli 15 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, batoranyijwe mu basaga 300 bari babisabye, barerekana imideli itandukanye bahanze.

Uyu musore wegukanye igihembo mu Bwongereza yanyujije kuri Instagram ubutumwa bw’ishimwe ku bo akesha iki gihembo bose agira ati “Nshishijwe bugufi n’urukundo rwanyu no kunshyigikira. Mbashimiye buri kimwe mbikuye ku ndiba y’umutima. Ntabwo nari kuba narageze kuri ibi mudahari.”

Yashimiye abamushyigikiye mu buryo butandukanye barimo Producer we witwa Jibek, Abadacogora ku murimo women’s n’abandi batandukanye biganjemo abandi bahanzi b’imideli mu Rwanda, abakora ubugeni n’ubundi buhanzi bufitanye isano n’ubwo akora.

Muri London Fashion Week, Mizero yerekanye imideli yise Dreaming My Memory, aho yagaragaje ubuzima bwe kuva mu bwana agifite imyaka 10.

Mizero afite umwihariko mu bahanzi b’imideli mu Rwanda, ni umwuga akora avangamo ubundi buhanga bwisanisha n’ubugeni. Yagiye akora ibihangano bitandukanye bisobanuye byinshi, mu mwaka ushize yaratunguranye yerekana imideli ye imurikwa n’abasheshe akanguhe ndetse yawukozemo imurikagurisha risobanura ugukomera kw’abagore mu buryo butandukanye kuva ku buryo bitwara mu bihe bikomeye biranga ubuzima bwabo n’ibindi bitandukanye.

Igihembo cya ‘Special Mentions for Curation’ Mizero yegukanye mu Bwongereza yagihanywe n’abandi bahanzi b’imideli mu imurika mpuzamahanga ari bo Thebe Magugu wo muri Africa y’Epfo, yatwaye ‘International Fashion Showcase Award’ naho mugenzi wabo witwa Duran Lantink wo mu Buholandi atwara icya ‘Special Mentions for Collection’.

Cedric Mizero, Thebe Magugu na Duran Lantink bahawe ibihembo bikomeye mu Bwongereza

Uyu musore asanzwe ari umwe mu bahanzi b’imideli bamaze kugira ibigwi mu Rwanda. Ari mu itsinda ry’abahanzi b’imideli bakomeye bahurira muri Collective Rw itegura imurika ry’imideli yakorewe imbere mu gihugu buri mwaka.

Collective Rwanda ihuriwemo n’inzu z’imideli nka Moshions, House Of Tayo, Haute Baso, Inzuki Designs, Uzi Collections, Sonia Mugabo na Amizero ya Cedric Mizero.

Mizero yavukiye mu muryango w’abana umunani mu cyahoze ari Cyangugu i Gishoma mu Ntara y’Uburengerazuba. Yize amashuri abanza kuri Mushaka Primary School, akomereza mu yisumbuye muri Groupe Scolaire de Kigombe. Yitabiriye amahugurwa y’ukwezi kumwe muri Académie des Beaux Arts i Kinshasa ubundi yinjira mu bijyanye no guhanga imideli mu 2012 atangira kwigaragaza mu bikorwa bitandukanye.

Yahawe igihembo cya Special Mentions for Curation
Yavuze ko afite ishimwe ku mutima ku bwo guhabwa iki gihembo
Mizero Cedric n'ibihangano yerekanye i Londres
Mu mideli imaze iminsi yerekanwa muri London Fashion Week harimo n'iya Victoria Beckham
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top