Imideli

Moses Turahirwa washinze Moshions yatawe muri yombi, urumogi rwiyongereye mu byo aregwa

Moses Turahirwa washinze Moshions yatawe muri yombi, urumogi rwiyongereye mu byo aregwa

Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli ya Moshions yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) aho akurikiranyweho impapuro mpimbano no gukoresha ikiyobyabwenge cy’Urumogi.

Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kane, RIB yatumijeho Moses imubaza ku rupapuro rw’inzira rwe (Passport) hari nyuma y’uko ashyize hanze ifoto yarwo ashimira leta ko yemeye kumuhindurira igitsina igakuraho gabo igashyiraho gore.

RIB yatangiye iri perereza nyuma y’uko Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka bitangaje ko urwo rupapuro batigeze barutanga.

Ibi kandi bikaba byarabaye nyuma y’iminsi mike, Moses ashimiye leta y’u Rwanda kuba yaramwemereye kunywa urumogi kumugaragaro.

Icyo gihe yagize ati "Mu Rwanda ni cyo gihugu ku Isi kinyemerera kunywa umuti w’itabi ry’urumogi mu ruhame no mu busitani bwa Kigali nta nkomyi."

RIB nyuma yo kumutumaho ikaba yahisemo gukora iperereza afunzwe aho akurikiranyweho impapuro mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.

Moses Turahirwa yatawe muri yombi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Munyankindi Erasme José
    Ku wa 1-05-2023

    Nifuza kugirico mvuze mbere Moses yari muzima akora neza tubona yambika Abayobozi bigihugu hama nyuma Moses yaciye avangirwa ajya gusambana nabo bahuje igitsina ashira video hanze abantu bose twarayibonye namafoto yifotoje yambaye ubusa so bibereke yuko Moses yavangiwe so turasaba Leta kumufunga hama bazomujane indera bamuvuze kuko yanyoye urumogi nkuko abyivugira rero bamufunge hama azasohoke mabuso yarahindutse.

  • Mukayiranga Sandrine Mimi
    Ku wa 28-04-2023

    Ubwa Moses bwarayaze pe. Ngo anywa urumogi, ndetse ngo n’idondo ziva mu rumogi nizo adodesha imyenda y’umukuru w’igihugu? Harahagazwe! Bwacya ati jye ndi inda ya, none ameze aho aho mba urangamuntu y’umutinganyi? Wa wundi ati mbuvuga, u Rwanda rwahindutse HUB y’ibitajya ntibize

IZASOMWE CYANE

To Top