Imideli

Moses wa Moshions arimo utumura itabi yiyise indaya mpuzamahanga asembura ibitekerezo bya benshi

Moses wa Moshions arimo utumura itabi yiyise indaya mpuzamahanga asembura ibitekerezo bya benshi

Turahirwa Moses washinze inzu ihanga imideli ya Moshions yiyise indaya yongera kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga, ni nyuma y’amashusho ye aryamanye n’abandi bagabo atarava mu mitwe ya benshi.

Mu gihe abantu barimo bibagirwa amashusho ye yasakaye hanze aryamanye n’abagabo bagenzi be, Moses yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’ifoto yashyize hanze.

Uyu mugabo yashyize hanze ifoto ari imbere y’umunara wo mu Bufaransa ubarizwa mu Mujyi wa Paris wa ’Tour Eifel’ afite itabi mu ntoki maze iherekezwa n’amagambo agira ati "Indaya i Paris".

Iyi foto yasamiwe hejuru n’abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga aho bamwe bamubwiye ko ibyo arimo gukora atari byo ni mu gihe hari n’abamweretse ko nubwo arimo gutukwa bamushyigikiye.

Escafifi Esther mu butumwa yegeneye Turahirwa yagize ati “Yesu Kristo waririmbiraga muri korali aracyagukunda, Papa wawe aracyagusengera kandi Imana izakwiyereka nanone.”

Hari n’abamubwiye ko kubikora nta kibazo ariko ntabishyire ku ka rubanda, nka Manzi Fighter yamubwiye ati “Ndabona uri kwagura Imbibi musore, iyaba wabikoraga ntubishyire ku karubanda ntacyo byari bidutwaye arega!”

Ibitekerezo byo ni byinshi nk’uko bigaragara muri iyi post ya Turarahirwa Moses yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram iri hano hasi.

Turahirwa Moses yiyise indaya mpuzamahanga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top