Imideli

Moses wa Moshions urukiko rwemeje ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Moses wa Moshions urukiko rwemeje ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Umunyamideli washinze inzu y’imideli ya Moshions, Turahirwa Moses Uruiko rwategeste ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Uyu munyamideli akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi no gukoresha impapuro mpimbano.

Tariki ya 10 Gicurasi nibwo uyu mugabo yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Uyu munsi nibwo yasomewe maze Urukiko rwemeza ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Urukiko rugendeye ku mpungenge z’ubushinjacyaha ko ashobora kubangamira iperereza ndetse icyaha akurikiranyweho akaba ari icyaha gikomeye kandi umuntu ukurikiranyweho icyaha gikomeye gifungirwa kuva ku mezi 6 kugera ku myaka 5 aburana afunze;

Rwatesheje agaciro ubusabe bw’abunganira Moses bari basabye ko yaburana ari hanze kuko ari ubwa mbere akurikiranywe n’inkiko ndetse akaba yari yemeye gutanga nk’ingwate inzu ye y’Imideli ya Moshions.

Uko iburanisha ryagenze

Tariki ya 10 Gicurasi nibwo yatangiye kuburana aho yemeye ko yakoresheje iki kiyobyabwenge ubwo yari mu Butaliyani kandi muri icyo gihugu bidafatwa nk’icyaha.

Ikindi ngo ni uko urumogi rwasanzwe iwe, rwari mu ishati atarambara na rimwe atazi uko rwagezemo.

Icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano, yavuze ko pasiporo yagaragaje avuga ko yahinduye igitsina ubu ari umugore, aho yashimiye Leta y’u Rwanda yabyemeye, yavuze ko iyo pasiporo nta ho yayikoresheje ndetse nta na nimero ifite ahubwo ari iyo arimo gukoresha muri filime ye Kwanda season 1.

Turahirwa Moses yavuze ko pasiporo y’umwimerere ayifite ndetse ko kuba yarahise asiba uru rwandiko kandi akaba yaragerageje kuruhindura agakuraho nimero ya passport, bitari bihagije ngo bibe icyaha.

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko imiterere y’ibyaha Turahirwa aregwa, bumusabira gufungwa by’agateganyo mu minsi 30, mu gihe iperereza rigikomeje.

Icyakora, Turahirwa yasabye kurekurwa akaburana ari hanze, atanga inzu y’imideli ya Moshions nk’ingwate, ndetse Se na mushiki we bemera kumwishingira kugira ngo Urukiko rumurekure, aburane adafunze.

Moses agomba gufungwa iminsi 30 y'agateganyo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top