Imideli

Moses wa Moshions yemeye ko amashusho agaragara asambana n’abagabo ari aye

Moses wa Moshions yemeye ko amashusho agaragara asambana n’abagabo ari aye

Turahirwa Moses washinze inzu y’Imideli ya Moshions yemeje ko ari we uri mu mashusho yagiye hanze asambana n’abagabo bagenzi be, asaba imbabazi uwo yaba yarababaje wese ko na we atazi uburyo yagiye hanze.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’uyu mugabo ari kumwe n’abandi bagabo babiri b’abazungu barimo basambana.

Ni amashusho yasamiwe hejuru bamwe bavuga ko atari we, abandi bahamya ko ari we ariko bakibaza ibyamubayeho ku buryo yakora ibyo bintu noneho akanabisangiza abamukurikira cyane ko byagiye hanze binyuze ku rukuta rwa Snapchat ya Moshions.

Moses abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasabye imbabazi avuga ko ayo mashusho ari ye ariko na none atazi uburyo yagiye hanze cyane ko ari ayo muri filime irimo gutegurirwa mu Butaliyani.

Ati “Ndasaba imbabazi abavandimwe banjye bo mu Rwanda bakozweho n’aya mashusho yibwe agashyirwa ku karubanda, ni ibice by’amashusho (behind the scenes) ya filime iri gufatirwa mu Butaliyani ndetse n’abakinnyi bacu ba filime b’Abataliyani n’inzu z’imideli na zo zagizweho ingaruka n’iki kibazo."

Aya mashusho ngo azaba ari muri filime ye yise Kwanda Season 1. Agaruka kuri Snapchat yakoreshejwe hashyirwa hanze ariya mashusho yavuze ko imaze igihe yaribwe n’abantu batazwi bityo ko ahubwo abantu bakwiye kwitondera ibindi bishobora kunyuzwaho.

Yavuze ko yubaha umuco n’indangagaciro Nyarwanda ari na yo mpamvu asaba imbabazi Isi yose kuri iki gikorwa kitari cyiza cyakozwe hifashishijwe izina rye.

Turahirwa Moses yemeye ko amashusho yagiye hanze ari aye, asaba imbabazi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top