Imideli

Moses yemereye Urukiko gukoresha urumogi

Moses yemereye Urukiko gukoresha urumogi

Umunyamideli washinze inzu y’imideli ya Moshions, Turahirwa Moses yemereye Urukiko ko yakoresheje ikiyobyabwenge cy’urumogi ariko avuga ko yarunywereye mu Butaliyani.

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo Moses yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Moses aho akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi no gukoresha impapuro mpimbano.

Uyu munsi nibwo yatangiye kuburana aho yemeye ko yakoresheje iki kiyobyabwenge ubwo yari mu Butaliyani kandi muri icyo gihugu bidafatwa nk’icyaha.

Ikindi ngo ni uko urumogi rwasanzwe iwe, rwari mu ishati atarambara na rimwe atazi uko rwagezemo.

Icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano, yavuze ko pasiporo yagaragaje avuga ko yahinduye igitsina ubu ari umugore, aho yashimiye Leta y’u Rwanda yabyemeye, yavuze ko iyo pasiporo nta ho yayikoresheje ndetse nta na nimero ifite ahubwo ari iyo arimo gukoresha muri filime ye Kwanda season 1.

Turahirwa Moses yavuze ko pasiporo y’umwimerere ayifite ndetse ko kuba yarahise asiba uru rwandiko kandi akaba yaragerageje kuruhindura agakuraho nimero ya passport, bitari bihagije ngo bibe icyaha.

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko imiterere y’ibyaha Turahirwa aregwa, bumusabira gufungwa by’agateganyo mu minsi 30, mu gihe iperereza rigikomeje.

Icyakora, Turahirwa yasabye kurekurwa akaburana ari hanze, atanga inzu y’imideli ya Moshions nk’ingwate, ndetse Se na mushiki we bemera kumwishingira kugira ngo Urukiko rumurekure, aburane adafunze.

Moses yagejejwe imbere y'urukiko
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top