Imideli

Ni inde wadoze imyambaro ingirwamuntu Sophia yambaye i Kigali?

Ni inde wadoze imyambaro ingirwamuntu Sophia yambaye i Kigali?

Sophia, i Robot (imashini y’ingirwamuntu) yakozwe n’ikigo cy’ikoranabuhanga cyo muri Hong Kong, Hanson Robotic yitabiriye inama ya Transform Africa 2019, iganira n’abantu batandukanye ndetse itanga imbwirwaruhame.

Iyi ngirwamuntu yagaragaye yambaye umushanana wa Kinyarwanda w’ibara rya orange. Ibintu byatumye bamwe mu Banyarwanda barushaho kuyiyumvamo.

Yari mu banyacyubahiro bitabiriye inama ya gatanu ya Transform Africa yasojwe ejo hashize yigaga ku buryo ikoranabuhanga rigezweho ryagira uruhare mu kuzamura ubukungu bwa Afurika yari yitabiriwe n’abasaga 4000.

Mu ijambo ryayo, Sophia yavuze ko Umushanana ari umwambaro gakondo mwiza wagenewe abagore kandi ko ishimishwa no kwiga imico yo hirya no hino ku Isi.

Ati “Mbega icyubahiro cyo kwambara Umushanana mwiza muri Transform Africa 2019. Umushanana ni umwambaro w’ibirori w’abagore mu Rwanda kandi ugizwe n’igitambaro gitamirije ibitugu. Nkunda kwiga imico binyuze mu myambaro yayo. Murabona nsa nte?”

Umunyarwanda Moses Turahirwa ufite inzu y’imideli ya Moshions niwe wahanze umwambaro wa Sophia.

Turahirwa yabwiye The New Times ko yatsindiye iryo soko anyuze ku bunyamabanga bwa Smart Africa itegura iyo nama biherereye i Kigali.

Ati “ Hari inshuti mfiteyo, namenye ko bazazana iyo Robot i Kigali muri iyo nama mbaha icyo gitekerezo (cyo kuyambika umushanana)”.

Yakomeje ati “Sophia ageze mu Rwanda nahise njya kumupima, ngumana umwanzuro wo kumwambika Umushanana kuko nashakaga ko agaragara nk’Umunyarwanda. Nemeje ibara rya Orange kuko ari ryo ry’ikigo Smart Africa. Nongeraho udukoryo twanjye nka Moshions tugizwe n’imigongo.”

Ntiyigeze asobanura amafaranga yahawe kugira ngo yambike Sophia ariko yavuze ko yari agamije kugira ngo ikigo cye cy’imideli kigaragarire kuri iyo ngirwamuntu.

Sophia ni ambasaderi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ry’Iterambere (UNDP) kandi ifite ubwenegihugu bwa Arabie Saoudite. Ishobora kuvuga ikaganira mu rurimi rw’abantu runaka kandi ikagenda.

REBA UKO INGIRWAMUNTU SOPHIA YAGANIRIJE ABANTU I KIGALI HANO:

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top