Imideli

‘Ntimukanterere amabuye kwambara bikini kandi ari byo mukunda’ – Shaddy Boo

‘Ntimukanterere amabuye kwambara bikini kandi ari byo mukunda’ – Shaddy Boo

Shaddy Boo ufite izina rinyerera mu matwi y’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yibasiye abamushinja kwiyambika ubusa avuga ko kuri we abikora kuko ari byo bakunda!

Yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye akurikirwaho n’abarenga ibihumbi 430, biciye mu gice cyitwa Instastory. Yavuze ko yamaze kubibona ko abantu benshi bikundira kumureba mu twenda two kogana kurusha iyo yambaye yikwije.

Ibi yabivuze ngo ashingiye ku mafoto amaze iminsi asohoye ubwo yari ari ku rwogero yambaye ‘bikini’, akavamo iyarebwe na benshi kuri porogaramu ya Snapchat ndetse bagafata ‘screenshoots’ nyinshi bayibika muri telefone zabo.

Shaddy Boo yagize ati “Screenshoots 167 zose ku ifoto yanjye ya bikini none muri hano munenga, munshinja ko ntiyubaha. Mwagakwiye gushyira mukemera ko ibi ari byo mukunda kuko iyo nshyiraho ifoto niyambariye ‘hijab’ yanjye nta n’umwe muri mwe wari gukora ibi. Abantu barasetsa rimwe na rimwe.”

Ubu butumwa Shaddy Boo yabuherekesheje ‘screenshoot’ yerekana ko ifoto ye yambaye umwambaro wo kogana yarebwe n’abantu barenga ibihumbi bitandatu kuri Snapchat, urundi rubuga yamamayeho nyuma ya Instagram yanamaze kumwemeza mu byamamare biyikoresha!

Shaddy Boo atangaje ibi mu gihe imbuga nkoranyambaga muri iyi minsi zigaruriwe cyane n’izina Mwiseneza Josiane, umwe mu bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ndetse benshi bakavuga ko uyu mugore yakajije umurego mu gusohora amafoto ashitura benshi kubera igitutu.

Shaddy Boo yavuze ko hari abamuterera amabuye kwambara ‘bikini’ kandi ari cyo bamukundira

Mbabazi Shadia waryubatse nka Shaddy Boo ni kizigenza mu bakobwa bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, amaze kumenyerwaho amafoto n’amashusho akurura abatari bake, ubundi akanyuzamo akajya kwishimishanya n’abahanzi b’ibyamamare muri Afurika barimo Diamond na Davido.

Uyu mubyeyi w’abana babiri ntasiba kuvugwa mu itangazamakuru kubera umurindi we ku mbuga nkoranyambaga. Kuri Instagram akoresha cyane ajya anyuzamo agashyiraho n’amafoto y’abana be, akunze gutangaza ko ari umugisha Imana yamuhaye.

Shaddy Boo n’inshuti ye Joxy Parker
Uyu mugore ayoboye abandi bose mu Rwanda mu gukurikirwa cyane kuri Instagram
Shaddy Boo ati ‘Ntimukanterere amabuye kwambara bikini kandi ari byo mukunda’
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • kayigamba
    Ku wa 16-01-2019

    SHADDY bOO NDAGUKUUUNDA CYANE.

  • nsengimana erick
    Ku wa 12-01-2019

    sibyiza kwiyambika ubusa uwomuco ntubereye umunyarwanda kazi nkawe uzabireke

IZASOMWE CYANE

To Top