Imideli

Uko Dady de Maximo yafashwe ku ngufu n’Interahamwe, zashatse no kumukata igitsina

Uko Dady de Maximo yafashwe ku ngufu n’Interahamwe, zashatse no kumukata igitsina

Dady de Maximo yasohoye ubuhamya ku kaga yaciyemo n’umuryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yavuze uburyo yasambanyijwe ku gahato n’Interahamwe zigashaka no kumukeba igitsina.

Dady de Maximo Mwicira-Mitali, asanzwe ari umuhanga mu bya sinema, guhanga imyambaro, umunyamakuru n’umusesenguzi muri byinshi.

Yifashishije Facebook, yagarutse ku bugome ndengakamere yakorewe n’umuryango we wahizwe bukware muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bihe bishaririye atazibagirwa muri Jenoside, ni itariki ya 25 Mata 1994, umunsi Intarehamwe n’abasirikare babaga mu Kigo cya Kami bafashe ku ngufu abahungu n’abakobwa. Iyi tariki ayifata ‘nk’umunsi usharira mu mateka ye’.

Umuryango wa Dady de Maximo wari utuye i Kinyinya imbere y’ishuri, ni naho abasigaye bagituye kugeza ubu. Mu gihe ubwicanyi bwari bwakajije umurego, Dady de Maximo wari muto icyo gihe ngo yari yizeye ko umusirikare bakinanaga witwa January azamurokora; uyu ni we wamukoreye ubugome karundura.

Yavuze uburyo ku itariki ya 14 Mata 1994 imiryango myinshi yari yararokotse ibitero byabanje yahungiye ku ishuri rya Kinyinya yizeye kuhakirira ahubwo birangira ihashiriye.

Ngo buri gitondo Intarehamwe zazanaga amalisiti zigahamagara urutonde rw’abagomba kwicwa. Dady de Maximo yahoraga umutima udiha yumva ari we uri bupfe.

Yongeyeho ko hari igihe agatima kasubiraga impembero yizeye ko wa musirikare January azamurokora.

Ati “Muri ibyo bihe natekerezaga ko January andokora ubwo yambwiraga ngo mbakurikire. Nari nizeye ko ngize amahirwe yo kurokoka […] baratumanuye batujyana i Murama, abakobwa n’abagore bari baturutse i Gacuriro, abahungu babiri bandutaga nanjye.”

Yongeyeho ati “Twageze mu gishanga kiri hagati ya Kinyinya na Kami, hari akazu k’amazi, aha niho batangiye kudukubita, batwambika ubusa bunyamaswa, batangira kudufata ku ngufu. Twarariraga cyane, twavuzaga induru. Nari umwana muto, ariko nta mpuhwe bari bafite.”

Nyuma yo kumufata ku ngufu ngo yahise ata ubwenge ndetse “Bagerageza gukata igitsina cyanjye. Bagifataga nk’ikishumba…”

Uwo munsi wari umubabaro gusa kuri Dady de Maximo, bucyeye ngo yasubiye ku ishuri ariko ntiyibuka uko yahageze.

Yibuka intimba idashira yari afite icyo gihe, ibitutsi byica roho, iyicarubozo, icyuya, indirimbo z’Interahamwe zishimira ibyo zakoraga n’ibindi bibi yaciyemo.
Icyo gihe ngo hari n’inshinge Interahamwe zamuteye ariko ntazi ibyo bamuteraga mu mubiri.

Dady de Maximo akiri muto

Ashimira byimazeyo Pasiteri Silasi Kanyabigega n’umugore we Venansiya bahishe umuryango we, agashimira byimazeyo Bahizi Emmanuel wamufashije gukira ibikomere yari afite ku gitsina ariko akaza kwicirwa i Nyange n’Abacengezi tariki ya 22 Kamena 1998.

Yavuze ko iyo yibutse buri kimwe cyamubayeho muri Jenoside akomereka umutima, kubivuga ntibimworohera na gato, ngo nabona imbaraga ashobora kuzabibumbira mu gitabo akabwira Isi yose akaga Umututsi yaciyemo mu 1994.

Dady de Maximo yavuze ko ateganya kuzandika igitabo ku byo yabonye muri Jenoside yakorewe Abatutsi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top