Imideli

Uko Iradukunda Bertrand ahuza gukina no kumurika imideli, abatoza bo babifata bate?(AMAFOTO)

Uko Iradukunda Bertrand ahuza gukina no kumurika imideli, abatoza bo babifata bate?(AMAFOTO)

Iradukunda Jean Bertrand, umukinnyi w’ikipe ya Mukura VS ufatanya akazi ko gukina no kumurika imideli, avuga ko bitamubangamira mu kazi cyane ko nta n’ikibazo aragirana n’abatoza be kubera ibyo akora nyuma yo gukina.

Nyuma y’impano yo gukina umupira, uyu mukinnyi umwe mu nkingi za mwamba muri Mukura VS, Bertrand yasanze yifitemo n’indi mpano yo kuba yakora ibintu bya fashion(imideli).

Ni ibintu yatangiye kuva kera atarinjira muri Police FC, akaba akorana na kompanyi imaze kumenyerwa mu bintu by’imideli mu Rwanda ya Moshions Rwanda.

Aganira na ISIMBI, Iradukunda Jean Bertrand avuga ko bijyanye n’akazi asanzwe akora ko gukina umupira, imideli itamubangamira kuko abikora nyuma y’akazi.

Yagize ati“nta hantu bihurira n’akazi kanjye ka buri munsi ko gukina umupira, ni ibintu nkora nyuma y’akazi. Niba hari akazi kanjye ko gukina umupira niko kagomba kuza mbere ndabanza nkagakora nkabona kujya muri biriya. Ni ubuzima bwanjye bwo hanze y’ikibuga.”

Bertrand kandi avuga ko nta mutoza n’umwe barashwana kubera ibyo, wenda amushinja gusubira inyuma mu mikinire agakeka ko ari yo mpamvu ibitera, ngo n’uwabivuga yaba ashaka gukomeza ibintu.

“Nta mutoza turagirana ikibazo kuko akazi kanjye ndagakora 100% kandi nkabonekamo sindagasiba ngo nagiye muri biriya. Nta hantu na hamwe bibangamye kereka ari umuntu ushaka kubikomeza. Abakinnyi bagenzi banjye na bo ntawuranyereka ko harimo ikibazo.” Iradukunda Bertrand

Ahamya ko n’ubwo abikora, abikora yishimisha ariko bitaratangira kumwinjiriza amafaranga, gusa ngo umuntu wabishyizeho umutima byamutunga.

Yagize ati“mu buzima busanzwe bishobora kugufasha nabyo uramutse ubishyizemo imbaraga 100%, ariko njyewe mbikora nk’ibintu nkunze ntabwo ndatangira kubigira umwuga, ntabwo mbikora mbitegerejemo amafaranga ariko aje ntiwayasubiza inyuma.”

Iradukunda Jean Bertrand yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo; APR FC, Bugesera FC, Police FC na Mukura VS akinira, akaba ari we mukinnyi wa ruhago mu Rwanda wahisemo kuba yanabifatanya no kumurika imideli.

Afatanya gukina no kumurika imideli
Ngo abikora kuko abikunda nta mafaranga abikuramo
Nta kibazo aragirana n'umutoza kubera kumurika imideli akora nyuma y'akazi
Yemera ko bikozwe neza byatunga ubikora
Kumurika imideli ni ibintu akunda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Alain
    Ku wa 2-04-2021

    Ndabona ari sawa

  • Alain
    Ku wa 2-04-2021

    Ndabona ari sawa

IZASOMWE CYANE

To Top