Imideli

Umukunzi mushya wa Wema Sepetu yamwijeje urubyaro

Umukunzi mushya wa Wema Sepetu yamwijeje urubyaro

Umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime, Wema Sepetu yatangaje ko mu minsi iri imbere araba afite umwana, kuko umukunzi we mushya yamwijeje ko azamukemurira ikibazo cyo kutagira urubyaro.

Uwo mukunzi we witwa Farid Uwezo, wamenyekanye cyane mu gukora filime zigakundwa muri Tanzania, yabwiye Wema ko azamubyaza umwana akamuha ibyishimo amaze imyaka myinshi ashakisha.

Mu kiganiro na Global Publishers, Wema Sepetu yahishuye ko umukunzi we ari gukora iyo bwabaga ngo basezerane bakore umuryango.

Uwezo ariko yavuze ko hari ibintu byihariye ashaka gukemura mbere yo gusezerana na Sepetu .

Ati “Hari ibyo nigeze kumva bamuvugaho ariko simbyitayeho. Icyo nzi cyo ni uko mukunda kandi nambwira yego nzamurongora mubyaze abana. Ibyo yaciyemo ni amateka.

Uyu mugabo kandi ateganya gukwa Wema Sepetu bagakora ubukwe bw’agatangaza. Wema, wabaye Miss Tanzania muri 2006, yavuzwe mu rukundo n’ibyamamare bitandukanye birimo Diamond Platnumz, Ommy Dimpoz, Luis Munana, Idris Sultan ndetse na nyakwigendera Steven Kanumba.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top