Imideli

Umunyamideli Kantengwa yahishuye ikintu gikomeye cyamutandukanyije n’umugabo we

Umunyamideli Kantengwa yahishuye ikintu gikomeye cyamutandukanyije n’umugabo we

Kantengwa Judith[Heard] yahishuye ibihe bishaririye yaciyemo mu buzima, birimo gusambanywa ku gahato na nyirarume kongeraho abasirikare babikoze bamufatiyeho imbunda.

Judith Heard uri mu banyamideli bakomeye mu karere, aherutse kubwira BBC ko ubuzima bwe butigeze buba bwiza kuva mu buto kugeza aciye akenge akiyitaho.
Mbere yo kuganira na BBC, yari yahishuye ko yasigiwe ibikomere no gusambanywa ku gahato na nyirarume mu ijoro ryabanjirije ikizamini gisoza amashuri abanza.

Yavuze ko akimara gusambanywa yavuye mu kizamini ahita ajya gushaka icumbi i Nyamirambo. Yahabaye ubuzima bugoye nk’umuririmbyi wakundaga gusubiramo iza ‘Shania Twain’, yabivuyemo akora mu kabari atangira kubona amafaranga yo kwibeshaho.

Nyuma ngo yaje kujya i Goma abifashijwemo n’umugore wamubwiye ko agiye kumuhuza n’umuntu uzamuhindurira ubuzima. Ntibyatinze yaje kugerayo aho guhabwa akazi keza ku munsi wa mbere afatwa ku ngufu n’abasirikare bamusambanyije bamufatiyeho imbunda.

Ni urugendo rurerure kandi rugoye iyo asobanura ibyo yaciyemo kuva i Goma kugeza yongeye guhura n’umuryango we i Kampala.

Mu 2014, Judith yatandukanye n’umugabo we Richard Heard. Icyo gihe mu itangazamakuru rya Uganda byavuzwe ko ari uyu Munyamerika wamusenze asubirana n’umunya-Kenya ndetse kuva icyo gihe kugeza ubu nta kintu Judith yari yakabivuzeho.

Judith Heard yavuze ko akimenyana na Richard Heard ngo yaramukundwakaje ndetse amufasha kwishyurira murumuna we amafaranga y’ishuri kugeza asoje Kaminuza.

Yabagaho mu buzima bw’umunyenga n’ibyishimo, byaje guhinduka bibi mu 2014 ubwo uyu mugabo yari asigaye amukurikirana cyane kugeza ubwo amutegeka ibyo yambara akanacunga amagambo yandika ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Byose byari byiza hagati yacu ariko natangiye kubihirwa ubwo yari atangiye kureba buri kantu kose mu buzima bwanjye, haba uko nambaraga, ibyo nshyira ku mbuga nkoranyambaga. Ntabwo nari nkibishoboye, niyo mpamvu nahisemo guhagarika urukundo rwacu kugira ngo nigenge.”

Uyu munyamideli aherutse kandi kuvuga ku bihe bishaririye yaciyemo akimara kuba umugore, uburyo yamamye inshuro enye zose inda zikikuramo kugeza ubwo yahise afata umwanzuro wo gushyira mu muryango we[adoption] imfura ye Brandon wari ufite imyaka itatu. Uyu yamukuye mu kigo cy’imfubyi.

Judith Heard yaje gusama impanga nyuma y’imyaka itatu arera Brandon. Ubu ni umugore wishimye n’abana batatu, Brandon n’impanga ze ebyiri. Yatandukanye na se w’abana bamaranye imyaka 11 barushinze.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top