Imideli

Umunyarwanda yahawe ububasha bwo kujyana abanyamideli ba Afurika muri Canada

Umunyarwanda yahawe ububasha bwo kujyana abanyamideli ba Afurika muri Canada

Ntawirema Celestin biciye mu ikompanyi ye Rwanda Cultural Fashion Show, yahawe ububasha bwo kujya atoranya abanyamideli bihariye muri Afurika bakajya kwiyerekana muri Canada.

Umuyobozi wa Rwanda Cultural Fashion Show, Ntawirema Celestin yabwiye ISIMBI ko ibi yabigezeho mu mezi ane ashize ari nabwo yatangiye ibiganiro byamugejeje ku masezerano y’ubufatanye yasinyanye n’ikigo African Fashion and Arts Movement (AFAM) isanzwe izwi mu mideli i Vancouver.

Yagize ati “Mu mezi ane ashize nibwo kompanyi yacu RCFS yatangiye ibiganiro na African Fashion and Arts Movement yo muri Canada. Icyo tuzakorana ni uko iyi kompanyi yajya ivana abanyamideli mu Rwanda ndetse n’abo muri Afurika bakajya kwerekana ibikorwa byabo muri Canada.”

Aya masezerao yasinywe ku wa 30 Ukwakira 2018. Ku ruhande rwa Rwanda Cultural Fashion Show yashyizweho umukono na Ntawirema Celestin washinze iyi kompanyi mu gihe AFAM yasinyiwe na Yao Zeus Mohammed uyiyobora.

Ntawirema yavuze ko hari igikorwa cya mbere ikompanyi ye iri gutegura i Kigali, kizaba muri Gicurasi 2019

Mu bikorwa bazakora harimo ibiganiro bazagirana n’itangazamakuru, bazaba batumiye abahanzi b’imyambaro bo mu bihugu bitandukanye babahuze n’abo mu Rwanda mu gushyigikira gahunda ya Made in Rwanda.

Yagize ati “Ibi biganiro bizitabirwa n’Abafite aho bahurira no guhanga imyambaro, abanyamakuru, abashoramari, inzego zihagarariye abahanzi, inzego za leta ndetse n’abandi. Abahanga muri uyu mwuga bazaganira n’abitabiriye igikorwa mu gufasha Abanyarwanda kumenya uburyo twazamura Made in Rwanda.”

Ntawirema agiye kujya ahuza abanyamideli ba Afurika n’abashaka kwerekana imyambaro muri Canada

Icyo gikorwa kizahurirana n’ibirori byo kwizihiza imyaka irindwi Rwanda Cultural Fashion Show izaba imaze ishinzwe. Mu myaka imaze, yakoranye n’abahanzi b’imyambaro bagera ku 150 n’abanyamideli basaga 250.

Ntawirema yari aherutse gukora ibirori bya Rwanda Cultural Fashion Show byabaye ku wa 8 Nzeri 2018 muri Kigali Cultural Village (Camp Kigali).

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top