Imideli

Urujijo ku rupfu rw’umunyamideli w’umunyarwanda wari umaze kwandika izina ku Isi (AMAFOTO)

Urujijo ku rupfu rw’umunyamideli w’umunyarwanda wari umaze kwandika izina ku Isi (AMAFOTO)

Umunyamideli w’umunyarwandakazi wabaga muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, Neema Jeannine Ngerero yitabye Imana mu buryo butunguranye aho icyamwishe kitaramenyekana.

Uyu mukobwa wari umaze kwandika amateka ku Isi, urupfu rwe rwamenyekanye ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 3 Ukwakira 2022 ubwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiraga amafoto ye n’amashusho abantu bamwifuriza iruhuko ridashira.

Benshi mu bantu bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, bagiye bagaragaza ko bashenguwe cyane n’urupfu rw’uyu mukobwa.

Neema Ngerero wakundaga kujya mu bihugu bitandukanye kubera akazi k’imideli yakoraga, nta makuru menshi ajyanye n’urupfu rwe arajya hanze, yaba icyamwishe cyangwa icyo yazize, ni mu gihe bivugwa ko yasanzwe mu modoka yashizemo umwuka.

Yari amaze kwandika izina mu kumurika imideli
Urupfu rwe rwateye urujijo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top