Imideli

Uwahoze ari Miss Uruguay yasanzwe yapfiriye muri hoteli

Uwahoze ari Miss Uruguay yasanzwe yapfiriye muri hoteli

Umukobwa wahoze ari nyampinga w’igihugu cya Uruguay yasanzwe amanitse muri imwe mu mahoteli yo mu mujyi wa Mexico ku wa Kane, ku ya 3 Gicurasi 2019.

Uwo mukobwa yahagarariye Uruguay mu marushanwa ya Miss Universe muri 2006 na Miss World muri 2008; yasanzwe amanitse mu kagozi muri hoteli iherereye mu gace ka Napoles mu murwa mukuru w’igihugu cya Mexique.

Yitwa Fatimih Davila Sosa. Associated Press ivuga ko umuntu wamusanze mu kagozi ari we watabaje polisi.

Umuvugizi wa Miss Universe yabwiye Fox News ati “Tubabajwe n’urupfu rwa Fatimih Davila, Miss Universe Uruguay 2006. Twishyize hamwe n’umuryango we n’inshuti muri ibi bihe bikomeye.”

Uwo mukobwa nyuma yo guhatana mu marushanwa y’ubwiza yabaye imyaka myinshi umunyamideli, anakora mu ikinamico yitwa Triumph of Love.

Ubushinjacyaha buvuga ko yasezeranyijwe akazi mu mujyi wa Mexico, akahagera ku ya 23 Mata.

Itangazo ryabo riragira riti “Abantu baziranye bamushakiye icumbi muri iyo hoteli, ategereje gukoreshwa ikizamini cy’imbonankubone.”

Haracyapererezwa niba yariyahuye cyangwa hari abamwishe. Gusa ikinyamakuru El Universal kivuga ko urupfu rwa Davila rufitanye isano n’urubuga rwa internet rw’uburaya rwizeza abakobwa akazi keza gukora nk’abanyamideli muri Mexico, bikarangira bisanze mu bucuruzi bw’abantu.

Iki kinyamakuru kivuga ko hari abagore benshi bashimuswe, bagakoreshwa uburaya ku ngufu cyangwa bakicwa.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top