Imideli

Uwari umukunzi w’umuraperi Tyga amaze kwibagisha amabere n’ikibuno inshuro enye

Uwari umukunzi w’umuraperi Tyga amaze kwibagisha amabere n’ikibuno inshuro enye

Blac Chyna umunyamideli wahoze ari umukunzi w’umuraperi Tyga wo muri USA, yavuze uburyo amaze kwibagisha iminwa, amabere n’ikibuno inshuro nyinshi.

Uyu mugore w’imyaka 31 ufite imiterere y’umubiri ‘y’igisupusupu’ yemereye umunyamakuru Wendy Williams ko kugira ngo ayigereho yibagishije amabere inshuro enye, iminwa n’amabuno bakayiteramo inyunganirangingo zituma bibyimba.

Chyana ubusanzwe witwa Angela Renee White yemeye ko byageze aho ikibuno cye kikagira umubyimba urenze, amaze kubyara umwana yongeye kukibagisha bakakigabanya.

Ati “Icyo gihe hari ikintu bagikoreye. Cyari maze kundenga, ni uko igice kimwe cyacyo bakivanaho.”

Uyu mugore ufite inzu y’ubwiza yitwa Lashed Cosmetics avuga ko n’amabere ye bayabaze inshuro eshatu, agenda aba manini byagera aho akabona amaze gutwikira agatuza kose.

Ati “Yagiye aba manini, arongera aba manini bigeze aho ndayagabanya. Naribwiye nti ahari ibi nabyo birakabije.”

Blac Chyna yakundanye n’abagabo batandukanye barimo Rob Kardashian w’imyaka 32 na Tyga w’imyaka 29.

Yavuze ko Tyga atamwitwayeho neza mu buriri nka Rob. Kandi ko urukundo rwabo rwajemo agatotsi amaze kumenya ko amutendeka Kylie Jenner.

Uyu mugore yakundanye na Tyga muri 2012, agaragara muri video y’indirimbo ye Rack City. Ubu bafitanye umwana w’umukobwa.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top