Imideli

VIDEO: Mugiti agiye kujyana Jay Polly mu rukiko

VIDEO: Mugiti agiye kujyana Jay Polly mu rukiko

Mugisha Evergiste uzwi ku izina rya Mugiti wanakunze gukorana n’itsinda rya Tuff Gangz cyane cyane afasha Jay Polly ku rubyiniro, yatangaje ko agiye kujyana uyu muhanzi mu rukiko nyuma y’uko bagiranye amasezerano inshuro zirenga imwe ariko ntayubahirize.

Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Mugisha yavuze ko Jay Polly yamuhemukiye akanga kumwishyura amafaranga bavuganye ubwo yamufashaga mu gitaramo cy’Iwacu na Muzika Festival giheruka kubera i Musanze.

Yagize ati: “Jay turakorana cyane iyo abishatse ariko tukavugana mbere uko ari bumpembe. Ubwo yiteguraga kwitabira igitaramo cy’Iwacu na Muzika Festival cyabereye i Musanze yarampamagaye yifuza ko nazamufasha akampa amafaranga ibihumbi ijana (100,000Frw), naramufashije ariko birangira yanze kunyishyura kandi mbere yo kujya ku rubyiniro twari twavuganye byarangiye.”

Yakomeje avuga ko atari ubwa mbere Jay Polly yanga kumwishyura kandi baba bafitanye n’amasezerano yanditse.

Yagize ati: “Igihe Jay Polly yitabiraga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star twagiranye amasezerano n’inzu itunganya umuziki yakoreragamo ‘Touch Records’ ko bazajya bampa amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50,000Frw) kuri buri gitaramo nitabiriye, hanyuma yatwara Guma Guma bakampa miliyoni imwe (1,000,000Frw) ariko ayo yose nta yo bampaye.”

Ubwo uyu muhanzi yegukana Guma Guma Super Star igice cya 4 muri 2014, uyu muhanzi ni we wamufashaga ku rubyiniro ariko ibyo bumvikanye ntibabyubahiririza

Yakomeje agira ati” Iyo ubana n’umuntu muraganira, mperutse kubimwibutsa antera utwatsi, ubwo ikigiye gukurikiraho ni ukumujyana mu rukiko rukaba ari rwo rufata umwanzuro kuko impapuro zose z’amasezerano twagiranye yanditse ndazifite.”

Ubwo twandikaga iyi nkuru twagerageje kuvugana na Jay Polly ariko ntibyadukundira kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa.

Uretse kuba ari umuhanzi, Mugisha anakora ibintu bitandukanye bishingiye kuri gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) nk’amatara yo mu biti akora yifashishije ibikoresho binyuranye harimo n’impapuro na zo yikorera zivuye mu nsina.

Jay Polly atishyuye ashobora kujyanwa mu nkiko

Mugiti agiye kujyana Jay Polly mu nkiko

Reba hano ikiganiro kirambuye na Mugiti

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top