Imideli

Za nkweto zikozwe mu maraso y’abantu zaciye ibintu ziswe ‘Satani’ zahagaritswe ku isoko

Za nkweto zikozwe mu maraso y’abantu zaciye ibintu ziswe ‘Satani’ zahagaritswe ku isoko

Inkweto ziswe Satani [Satan Shoes] zikozwe mu bitonyanga by’amaraso y’abantu zimeze nka Nike Max 97s, zateje ururondogoro zamaze guhagarikwa nyuma y’uko Nike itsinze ikigo cy’ubugeni cya MSCHF cyazikoze.

Nike yatsinze ikirego yarezemo kompanyi y’i New York kubera ’Inkweto za Shitani’ zirimo igitonyanga cy’amaraso nyayo y’umuntu mu mupira wazo.

Izi nkwezo zaguzwe $1,018 (agera kuri miliyoni imwe y’u Rwanda) ni inkweto za Nike Air Max 97s zahinduwe ziriho umusaraba ucuritse, ikimenyetso cya pentagram n’amagambo yo muri Luka 10:18(“Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n’umurabyo”).

Ihuriro ry’abanyabugeni rya MSCHF ryazikoze rifatanyije n’umuhanzi wa rap Lil Nas X, rivuga ko imiguro 666 ari yo yakozwe kandi yose usibye umuguro umwe gusa yamaze kohererezwa abaguzi.

Nike yareze kuyivogera, isaba urukiko rwa New York gutegeka MSCHF kutongera kuzigurisha no kutongera gukoresha ikirango cyayo kizwi cyane.

Abanyamategeko ba MSCHF bavuga ko izi nkweto 666 bakoze, "atari neza neza iza siporo, ahubwo ari akazi gato bwite k’ubugeni kagurishijwe ku babishaka ku $1,018 buri nkweto".

Ku wa kane umucamanza yategetse kutongera kugurisha izi nkweto. Ibintu byateye benshi kwibaza byinshi ni uko MSCHF yazikoze yatangaje ko yakoze inkweto 666 gusa kandi nta gahunda ifite yo gukora izindi(umubare 666 umenyerewe nk’umubare uranga Satani).

Nice yatsinze MSCHF kubera kwigana inkweto zayo
Izi nkweto zahagaritswe ku isoko
Izi nkweto zikozwe mu bitonyanga by'amaraso y'abantu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top