Imiterere y’umubiri we ni yo yankuruye – Mico The Best yahishuye byinshi ku nkumi yambitse impeta(AMAFOTO)
Umahanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Mico The Best avuga ko umukunzi we yaraye ayambitse impeta ya fiançailles yakuruwe n’uburanga bwe aza gusanga ari n’umukobwa utuje kandi wubaha.
Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru nibwo yateye ivi asaba umukunzi we Ngwinundebe Clarisse ko yazamubera umugore undi na we arabyemera.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI cyagarutse ku rukundo rwe na Clarisse, Mico The Best yavuze ko rumaze umwaka urenga.
Kuba urukundo rwe na Clarisse rutaravuzwe nk’ibindi byamamare ngo niko yabishatse ko ubuzima bwe bwo mu muziki butandukana n’ubuzima bwe bwite, gusa ngo na none yanze kubivuga bitarahama.
Ati “hari igihe ubona atari ngombwa gufata ibintu ukabishyira hanze, cyane cyane ko mu nkundo habamo ibintu byinshi, inkundo z’iki gihe ziragoye, hari igihe usanga abantu batishimiye ibyo murimo kugeraho, ugasanga hari abashaka kubisenya, batifuza iterambere ryawe.”
“Hari impamvu nyinshi zabinteye kugira ngo umuntu akore ibintu bye yitonze, ikindi gushyira ibintu ku karubanda uzwi nk’uko nzwi bisa nk’aho uba utanze amakuru, ubundi hari abaza bavuga neza n’abavuga nabi, hari ibintu umuntu yirinda kugira ngo azabitangaze nyuma bihamye.”
Ku nshuro ya mbere bahura, avuga ko bahuriye mu birori byo gutera ivi nk’ibyo bakoze, ubundi bahana nimero batangira kugenda bavugana birangira bakundanye.
Ati”twahuriye mu birori n’ubundi nk’ibi. Twahuriye mu birori, ndamwishimira nibwo twaganiraga nyuma buhoro buhoro, birangira dukundanye none byageze ku yindi ntera.”
Agaruka ku kintu yamukundiye, avuga ko uburanga bwe ari bwo bwamukuruye, aganiriye na we asanga afite umutima mwiza.
Ati “Ibice bye byose birankurura nk’uko nabikubwiye, imiterere ye y’umubiri wose, uburanga bwe nibwo bwankuruye. Ni umukobwa w’umutima, wicisha bugufi kandi afite n’uburanga kuri njye.”
Mu gihe bamaranye ngo nta gihe bigeze gushwana ku buryo Mico The Best atekereza kubivamo kuko ari umukobwa wumva ibintu, iyo habaye ikibazo aba yifuza ko bakiganiraho, ari cyo cyatumye Mico yifuza ko bigera ku yindi ntera.
Afata umwanzuro wo gutera ivi yari afite impungenge ko yamuhakanira, gusa ngo akurikije uko bari babanye nta mahirwe yabihaga ko yamuhakanira.
Mico The Best umwe mu bahanzi bakunzwe, aheruka gusohora indirimbo Amabiya, yasabye Clarisse kumubera umugore utamenyerewe mu ruganda rw’imyidagaduro gusa akaba yaragaragaye muri filime ya Bad Rama yise Cowboy.

Ibitekerezo