Impamvu perezida wa Musanze FC yahaye amafaranga Etincelles, byavugishije benshi
Inkuru ntiyari Musanze FC yanganyije na Etincelles FC, ahubwo inkuru yari perezida wa Musanze FC wahaye amafaranga Etincelles nyuma yo kunganya 1-1, aho bamwe bagiye bibaza urwego yayabahayemo bikabayobera.
Byose byabaye ku wa Kabiri tariki ya 28 Ukuboza 2021 nyuma y’umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona wo Musanze FC yari yakiriyemo Etincelles FC kuri Stade Ubworoherane birangira amakipe yombi anganyije 1-1.
Nibwo hatangiye kuza inkuru zivuga ko perezida wa Musanze, Trump yahaye abakinnyi ba Etincelles amafaranga angana na miliyoni, ni mu gihe andi makuru yavugaga ko ari abakinnyi bamwuzuyeho bamusaba umwaka mushya.
Amakuru ISIMBI yamenye kandi yizewe ni uko ubwo umukino wari urangiye ndetse Etincelles imaze kwambara yitegura gusubira i Rubavu, abakinnyi babiri ba Etincelles bahoze bakinira Musanze FC, Sova na Kanamugire basabye uruhushya umutoza ngo babanze basuhuze Trump wabaye perezida wabo.
Nyuma yo kugenda bagenzi babo babonye batinze bigira inama yo kwatsa imodoka ngo babanyureho, bageze aho bari bahagaze nibwo perezida wa Musanze FC, Trump yasuhuje Bekeni umutoza wa Etincelles avuga ko amukunda ndetse ahita amuha amafaranga mu rwego rwo kumwifuriza umwaka mushya.
Yahise kandi abwira abakinnyi ba Etincelles ko buri umwe amwemereye amata ya 5000 frw mu rwego rwo kubifuriza umwaka mushya, bose hamwe bari 37.
Andi makuru ni uko uretse aya mafaranga yahaye aba bakinnyi Sova ku giti cye yari yamuhaye miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda mu gihe Kanamugire Moses bivugwa ko yamuhaye ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ibitekerezo