Siporo

Impamvu rutahizamu Ani Elijah yakuwe mu mwiherero w’Amavubi igitaraganya

Impamvu rutahizamu Ani Elijah yakuwe mu mwiherero w’Amavubi igitaraganya

Rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Ani Elijah wari wahamagawe mu Mavubi, yavuyemo bitunguranye ariko amakuru avuga ko ari bugarukemo nyuma yo kubona ibyangombwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gicurasi 2024 ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda by’umwihariko abakinnyi bakina imbere mu gihugu binjiye mu mwiherero wo kwitegura imikino ya Benin na Lesotho mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

Umutoza Frank Spittler muri rusange akaba yarahamagaye abakinnyi 37. Gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo mu bakinnyi bagiye mu mwiherero barimo na rutahizamu ANi Elijah wa Bugesera FC.

Uyu rutahuizamu ukomoka muri Nigeria akaba watsinze ibitego 15 muri Shampiyona akaba anganya na Victor Mbaoma wa APR FC, ni we wisabiye kuba yakinira u Rwanda. Nyuma y’uko umutoza yemeje ko hari icyo yamufasha, icyo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryakoze ni ukwandikira Nigeria babaza niba uyu mukinnyi atarigeze akinira iki gihugu, yabasubije ko nta kipe n’imwe yigeze akinira.

Yafashe imodoka kimwe n’abandi berekeza mu mwiherero urimo kubera i Nyamata mu Karere ka Bugesera, gusa nyuma y’amasaha make benshi batunguwe no kumva ko yavuye mu mwiherero kubera kubura ibyangombwa.

Ubwo ISIMBI yageragezaga gushaka amakuru y’icyamukuyemo, yaba ku ruhande rw’abahagarariye inyungu z’uyu mukinnyi, yaba FERWAFA nta n’umwe wigeze yitaba telefoni ndetse n’ubutumwa bugufi bukaba butasubijwe.

Gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ryagize amakenga rikaba rigomba gutekereza ibyangombwa bivuye muri FIFA bibemerera ko akinira u Rwanda. Gusa amakuru avuga ko ashobora kugaruka mu mwiherero vuba, ni nyuma y’uko azaba amaze kubona ibyangombwa.

Kuba yahabwa ibyangombwa ko ari umunyarwanda, afite indangamuntu n’ibindi ntibihagije ko yakinira u Rwanda kuko na FIFA igira amategeko ya yo uko abakinnyi bahabwa ubwenegihugu bakemererwa gukinira ibindi bihugu.

Nk’ingingo ya karindwi muri sitati igenga abakinnyi muri FIFA ivuga ko kugira ngo uhindurirwe ubwenegihugu ukinire ikindi gihugu ari uko uba ufite umubyeyi umwe ugikomokamo (nk’uko byagenze kuri Rafeal York), kuba warahavukiye cyangwa ababyeyi b’ababyeyi bawe barahavukiye, cyangwa se kuba umaze imyaka itanu ikurikirana uhatuye.

Izi ngingo zose nta nimwe Ani Elijah yujuje, iyoroshye kuboneka ni ukuvuga ko amaze imyaka itanu aba mu gihugu (ahamaze umwaka umwe), binakozwe byaba ari amanyanga na FIFA ibimenye yahana u Rwanda.

Amavubi azakina na Benin tariki ya 6 Kamena 2024 ndetse na Lesotho tariki ya 11 Kamena, ni yo ayoboye itsinda C n’amanota 4, akurikiwe na Afurika y’Epfo n’amanota 3.

Ani Elijah yavuye mu mwiherero w'ikipe y'igihugu bitunguranye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Uzarama christophe
    Ku wa 22-05-2024

    Nibabanze bamushakire ibyangobwa byuzuye bitazatugendekera nko kuri congo iturega tukavamo twari twakomeje kuri birori Dadi

  • Uzarama christophe
    Ku wa 22-05-2024

    Nibabanze bamushakire ibyangobwa byuzuye bitazatugendekera nko kuri congo iturega tukavamo twari twakomeje kuri birori Dadi

  • Janvier Utabazi
    Ku wa 22-05-2024

    Ubundise Ani Erijah Aho kugirango FIFA iduhane bamuretse

  • iradukundajmv
    Ku wa 21-05-2024

    Najyende

  • munyemana
    Ku wa 21-05-2024

    Aturubazangonkabanyarwanda_nukuberikiyakuwemumwiherero??

  • Louise
    Ku wa 20-05-2024

    Sha uwumukinnyi kuki yariyarahishe impano ye?

  • Byiringiro elie
    Ku wa 20-05-2024

    Gitego Arthur

    Tayari igitego cynjiye

  • Ndahayo Ezekiya
    Ku wa 20-05-2024

    Nibamanze bitonde bamanze bamushakire ibyangombwa byuzuye neza

IZASOMWE CYANE

To Top