Ku itariki ya 25 Kamena 2009 ni bwo umuhanzi ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, wamamaye mu njyana ya Pop, Michael Jackson yitabye Imana, kuri iyi tariki ni bwo abakunda umuziki by’umwihariko abakunzi be bazirikana uyu muhanzi nyuma y’imyaka icumi avuye ku isi.
Michael Jackson watabarutse afite imyaka 50, yafashwe nk’umuhanzi w’ibihe byose kandi wakunzwe kurusha abandi bo mu njyana ya Pop, kugeza n’ubu arakibukwa ndetse n’indirimbo ze zigakundwa mu gihe amaze imyaka 10 atakiri ku isi.
Michael Jackson yagiye akora ibikorwa bitandukanye byo kuzamura impano z’abandi bahanzi kuko nk’umuhanzi Chris Brown uririmba mu njyana ya RnB, injyana y’indirimbo ze hamwe n’imibyinire ye ishimisha benshi abikesha Michael Jackson.
Hirengagijwe ibikorwa bye byiza bitandukanye yakoze akiri ku isi, kuva mu myaka ya 1980 Michael Jackson yagiye ahura n’indwara zitandukanye kugeza yitabye Imana ndetse urupfu rwe rukaba rwarababaje benshi, ibintu byatumye umubare munini w’abantu bahora bazirikana uyu muhanzi kuko bamwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter bagaragaje ibyiyumviro byabo kuri uyu munsi hazirikanwa igihe yatabarukiyeho.
Abenshi mu bafana ba Michael Jackson ntibazi neza icyateye urupfu rwe gusa umunyabugenge akaba n’umuganga wakurikiranaga uburwayi bwe witwa Conrad Murray avuga ko Michael Jackson ashobora kuba yarazize ibiyobyabwenge byinshi yaba yarafashe.
Polisi yakoze igenzura ryayo ryimbitse kugira ngo bamenye ikintu cy’ukuri Michael Jackson yazize, maze mu mwaka wa 2011 Murray atabwa muri yombi akekwaho guhuhura Michael kugira ngo amufashe gupfa byihuse kuko yabonaga amaze igihe kinini arwaye bikabije kandi ababara cyane.
Si ibyo gusa kandi kuko haje kugaragara na ‘filme documentaire’ yerekana uburyo Michael Jackson yafashwe nabi n’abana be guhera mu mwaka wa 1999.
Hirengagijwe ibintu bitandukanye byavuzwe byose kuri uyu muhanzi, nyakwigendera Michael Jackson ni bake bahakana ko yari igihangange ndetse akanakundwa mu ruhando rwa muzika kuko yamaze imyaka 30 yose indirimbo ze zigaragara mu ndirimbo 10 ku rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe muri Leza Zunze Ubumwe z’Amerika (Top 10 hits on the Billboard Hot 100 charts) harimo iyitwa Beat it yakozwe mu 1983 na ‘I just can’t stop loving you’ zagaragaye ku mwanya wa mbere.
Imyaka 10 irashize yitabye Imana ariko ntaribagirana mu mitwe ya benshi
)
Ibitekerezo