Imyidagaduro

Amagambo yashize ivuga ku mugore wa Clapton Kibonge wahawe impano nziza y’imodoka (AMAFOTO)

Amagambo yashize ivuga ku mugore wa Clapton Kibonge wahawe impano nziza y’imodoka (AMAFOTO)

Umukinnyi wa filime Mugisha Emmanuel wamaze kubaka izina nka Clapton Kibonge yashimiye umugore we amuha impano y’imodoka mu rwego rwo kumushimira uburyo yabanye na we mu bihe bigoye.

Ni igikorwa yakoze ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize kibera mu Karere ka Kicuro muri Kaso, igikorwa kitabiriwe n’inshuti n’aavandimwe barimo n’ibyamamare nka Junior Giti, Madederi, Papa Sava, Killaman, Prosper Nkomezi n’abandi.

Hari mu rwego rwo gushimira Imana ko yamukijije uburwayi ndetse n’umugore we Ntambara Jacky wabanye na we mu bihe bigoye.

Mu ijambo rye Clapton yagize ati "Uyu mugore mubona yaranyihanganiye cyane, yemeye kubana nanjye ndi umukene, ndwaye cyane yarihanganye. Nagize amahirwe sinapfa, Imana yarandinze none mu bushobozi buke namugenegeye impano y’imodoka.”

Clapton Kibonke akaba yamuhaye imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai Tucson yo muri 20208.

Ntambara mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yashimiye Clapton avuga ko abuze amagambo yo kuvuga bitewe n’urukundo amugaragarije.

Ati "nagiye nisanga ndi bihe bitandukanye ariko sinigeze ngera aho mbura ijambo rya nyarwo ryo kuvuga umuntu, ariko nonaha iyo bigeze kuri wowe Papa N’s, amagambo ashira ivuga pe. Mana warakoze kunkunda bene aka kageni, nyuzwe n’imirimo yawe Mana."

Mu minsi ishize ni bwo Kibonke yahishuye ko yamaze igihe mu bitaro aho yaje kubagwa Igihaha kuko cyari kirwanye, akaba yarabagiwe mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal.

Kibonke yamamaye muri filime zitandukanye nka ’Seburikoko’ ari na yo akinamo yitwa Kibonke, hari kandi filime z’uruhererekane ze bwite atambutsa ku muyoboro we wa YouTube, Umuturanyi ndetse n’Icyaremwe Gishya.

Clapton yashimiye umugore we
Umuryango waragutse
Imodoka yaaye umugore we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top