Amarangamutima y’abahanzi Bwiza, Ish Kevin na Kivumbi nyuma yo guhura na Perezida Kagame (AMAFOTO)
Abahanzi nyarwanda Bwiza Emerance, Kivumbi King ndetse na Ish Kevin bagaragaje ibyishimo nyuma yo guhura Perezida wa Repebulika y’u Rwanda, Paul Kagame aho bavuze ko ari inzozi zabaye impamo.
Ni nyuma y’uko Perezida Kagame ku mugoroba w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 22 Ukwakira 2020 muri Village Urugwiro, yakiriye abashyitsi biganjemo abahanzi bamaze iminsi i Kigali, aho bari bitabiriye ibirori bya ‘Trace Awards & Festival 2023’ byatanzwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu.
Muri aba bahanzi harimo n’abahanzi Nyarwanda, aho babinyujije ku mbuga nkoranyamba bagaragaje amarangamutima yabo, nyuma yo guhura na Perezida Kagame bagafatana n’agafoto.
Bwiza Emerance mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko yishimiye guhura na Perezida Kagame kuko ari intangarugero kuri Afurika yose.
Ati “Guhura na Perezida Paul Kagame byari inzozi, kandi ndabyishimiye cyane! Si intangarugero kuri njye gusa, ahubwo ni intangarugero ku rubyiruko rwose rw’Abanyarwanda n’Abanyafurika.”
Umuraperi Ish Keven we yagize ati "Inshuti y’urubyiruko, turagukanda cyane Nyakubahwa Paul Kagame."
Umuhanzi Kivumbi King we yavuze ko ari inzozi zibaye impamo kuba ahuye n’umukuru w’igihugu.
Ati "Ni iby’agaciro. Inzozi zibaye impamo. Njye na Perezida wanjye."
Ibi bihembo bya Trace Awards mu banyarwanda bari bahatanye Bruce Melodie ni we wabashije kwegukana igihembo, aho yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umunyarwanda.
Ibitekerezo