Hamenyekanye izina ry’umukobwa Diamond Platnumz yari agiye gushaka ubukwe bugapfa ku munota wa nyuma n’impamvu
Mushiki wa Diamond Platnumz, Esma Khan yavuze ko uyu muhanzi yahagaritse ubukwe yari agiye gukora kubera ko yabonaga igihe kitaragera.
Ni mu kiganiro Esma Khan yagiriye kuri Radio ya Wasafi Fm, aho yavuze ko hari igihe cyageze bazi ko agiye gukora ubukwe kuko bari bamuhatirije cyane.
Ati "twavuganye na we byinshi, Imana yemera buri kimwe. Dushobora kumuhatiriza kurongora ariko igihe cy’Imana ntikiragera."
Yakomeje avuga ko buri kimwe cyari mu murongo ndetse n’inkwano zaratanzwe, Babona ko Diamond agiye gushaka uyu mukobwa witwa Sofia (niko Esma yavuze ko ryari ryo zina rye), gusa ubukwe bupfa hasigaye iminsi mike.
Ati "twagerageje guhatiriza Diamond gushaka uyu mukobwa witwa Sofia, twanatanze inkwano. Diamond yari yamaze gutegura buri kimwe ariko habura iminsi mike abivamo."
Ngo yababwiye ko impamvu abivuyemo ari uko yabonaga igihe kitaragera. Ati "na mama yagerageje kumuhatiriza ariko aranga atubwira ko azakora ubukwe igihe nikigera."
Diamond w’imyaka 34 kuva yatandukana na Zari muri Gashyantare 2018 amaze gukundana n’abakobwa benshi barimo Tanasha, ubu Zuchu ni we bari mu rukundo muri iki gihe.
Ibitekerezo