RIB yitabajwe, uwayikuyeho yiga mu mashuri yisumbuye ategereje icya leta - ’Jugumila’ ya Chriss Eazy, Phil Peter na Kevin Kade yagarutse
Indirimbo ‘Jugumila’ yahuriwemo n’abahanzi Chriss Eazy, Kevin Kade na Phil Peter yasubijwe kuri YouTube nyuma y’uko isibwe kuri uru rubuga, aho byagaragaraga ko yasibishijwe n’uwitwa Icor Music wari watanze ikirego avuga ko iki gihangano ari icye.
Iperereza ryagaragaje ko ari umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye aho ategereje gukora ikizami cya Leta.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Gashyantare 2024, ni bwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hatangiye gucicikana amakuru y’isibwa ry’iyi ndirimbo kuri YouTube, benshi bacika ururondogoro bibaza ibibaye kuri iyi ndirimbo ikunzwe na benshi muri iyi minsi.
Ni indirimbo yasohotse tariki ya 21 Gashyantare 2024 ishyirwa kuri Shene ya YouTube y’umuhanzi Chriss Eazy. Ni indirimbo bitagoranye ko ihita yigarurira imitima y’abakunzi b’ubumuziki mu Rwanda bitewe n’uburyo yari ikozwemo, iryoheye amatwi.
Bitunguranye iyi ndirimbo yari imaze kurebwa n’abantu hafi ibihumbi 600 mu cyumweru kimwe gusa, ejo hashize yasibwe ku muyoboro wa YouTube aho uwajyaga kuyireba bamubwiraga ko yasibwe kubera ko bayireze ‘Copy Right’ (yatanze ikirego avuga ko igihangano ari icye).
Ubwo Junior Giti yaganiraga n’ikinyamakuru ISIMBI avuga ku isibwa rw’indirimbo, yavuze ko byatewe n’umuntu wayishyize ku mbuga zose akayiyitirira ariko barimo gushaka uko ikibazo gikemuka.
Ati “Ni umwana wayifashe ayishyira kuri audiomack, kuri Google Play, kuri YouTube ayishyira ahantu hose ahita amera nk’aho umutungo ubaye uwe. Ni we wabikoze akaba adukozeho. Ubu turimo turashaka uko ikibazo gikemuka tugomba kumushaka tukavugana na we.”
Yakomeje avuga ko batazi icyo yifuza kuko batamuzi, batarabasha kuvugana na we kuko na nimero ye babonye itarimo gucamo, gusa ngo bagomba kumushaka bakamubona uko byagenda kose.
Ati “Ariko dufite kumushaka tukamubaza impavu yabikoze kuko arimo aradukereza. Niba indirimbo yarayikunze ashaka kuyigura ikaba umutungo we yabivuga. Nta n’ubwo tunamuzi, na nimero yashyizeho ntabwo zicamo ariko buriya nidufata ifoto bikagera muri RIB araboneka ntabwo ari bubure.”
Nyuma y’amasaha agera ku munani Junior Giti aganiriye n’ikinyamakuru ISIMBI avuga ibi, iyi ndirimbo yongeye kugaragara kuri YouTube. Ubu imaze kurebwa inshuro ibihumbi 730 (730K Views).
Nyuma y’uko igarutse, mu butumwa Junior Giti yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yemeje ko ibyababayeho nabyo ari isomo.
Ati "Nyuma y’amasaha menshi itari kuri YouTube, ’Jugumila’ yagarutse, inzira ya muzika ni ndende, ubu ni ubundi burambe. Ni ubwa mbere najya kurega umuntu nkabura aho mpera, uyu musore ni umunyeshuri mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye (S6 STUDENT)."
Yakomeje avuga ko bigoye kujya mu nkiko ugiye kurega umwana w’umunyeshuri by’umwihariko witegura gukora ikizamini cya Leta, ahamya ko kumutahura atari ibintu byari byoroshye.
Ati "biragoye kujyana mu nkiko umukandinda utegereje gukora icya leta, gusa uno muhungu yadukozemo akazi, twamaze amasaha menshi ntacyo dufite tubwira Abanyarwanda."
Dj Phil Peter wahurije Chriss Eazy na Kevin Kade muri iyi ndirimbo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko indirimbo yamaze gusubira kuri YouTube.
Yagize ati " Twagarutse kuri YouTube nshuti, Jugumila yanjye na Chriss Eazy na Kevin Kade yagarutse. Reka dukomeze twatse umuriro. "
Uyu akaba ari umunyeshuri wiga Kayonza Modern aho yatahuwe ku bufatanye n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB)
Iyi indirimbo iri mu njyana ya AfroGako ikaba yaratunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Element muri 1:55 AM, Amajwi y’iyi ndirimbo yatangiye gutunganywa tariki ya 9 Ukuboza 2023.
Amashusho y’iyi ndirimbo yayobowe na Sammy switch, atunganywa na Chriss Eazy. Amakuru avuga ko iyi ndirimbo yarangiye itanzweho miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.
RUKUNDO Sulaiman/ ISIMBI.RW
)
Ibitekerezo