Imyidagaduro

Umunyamakuru M Irene ari mu gahinda gakomeye, yapfushije nyina

Umunyamakuru M Irene ari mu gahinda gakomeye, yapfushije nyina

Umunyamakuru Irene Murindahabi uzwi nka M Irene ari mu gahinda ko gupfusha nyina, witabye Imana azize uburwayi.

Uyu mubyeyi yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Gashyantare 2024, azize uburwayi butaramenyekana, gusa M Irene yagaragaje ko mama we yari amaze igihe aca mu buribwe.

M Irene abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije abamumurikira iby’iyi nkuru y’incamugongo, agaragaza ko yashenguwe n’urupfu rw’umubyeyi we wari umaze igihe arwaye.

Mu mashusho mato yashyize ku rubuga rwa Instagram, M.Irene yasangije abamukurikira ibiganiro yagiye agirana na mama we amukomeza ubwo yari arembye.

Ni ibiganiro bagiranye binyuze ku rubuga rwa WhatsApp baganira mu burwo bw’amajwi (Voice note), M.Irene akomeza umubyeyi we akamubwira ko agomba kurwana no kwizera ubushake bw’Imana.

Ati "Ma umeze gute, Mama ndabizi urababara, umubiri urakurembeje ariko ihangane kandi ukomerere muri Kristu, agatege kose wabona ujye wibuka uvugishe umuremyi wawe, azi byose azi impamvu ya byose kandi ni we ugena ibihe. Ubyizere, ubyiringire umwanzi ntagufatirane ngo ni uko ufite uburibwe hato atakwiba ubugingo bwa we. Rwana nyine urabizi wantoje kurwana, wantoje guhangana untoza no kwizera nawe rero ubikore ndagukunda mama wanjye."

Aha Mama we yahise amusubiza amubwura ko n’ubwo ababara ariko ashimira Imana kandi ko afite ukwizera ndetse ko ategereje ubushake bw’imana.

Ati "Mwana wa, ni ukuri ndaho ndashimira n’ubwo mbabara cyane, ndashimira Imana kandi mfite no kwizera, ubuzima bwanjye namaze kubushyira mu kiganza cy’umwami, ingabo zigarume umubiri wanjye musabira ibinya byo mu ijuru, uburero ndaho ndindiriye kuzareba ubushake bw’Imana."

Mu butumwa M Irene yakurikije ibi biganiro yagiye agirana na Mama we yagarahaje ko yashenguwe n’urupfu rw’umubyeyi we, ahamya ko uyu munsi ku wa uyu 23 Gashyantare 2024, kuri we ari umunsi w’umwijima mu buzima bwe, yifuriza umubyeyi we kugira iruhuko ridashira.

Ati " Uyu munsi ni umunsi w’umwijima mu buzima bwanjye, ruhukira mu mahoro mubyeyi nkunda, ndagukunda , basi iyo uba uretse Gato rukundo."

Ibyamamare bitandukanye birimo abanyamakuru, abahanzi, abakinnyi ba filime n’abandi bafashe mu mugongo M Irene, bamwoherereza ubutumwa bumukomeza muri ibi bihe bikomeye ari gucamo banifuriza umubyeyi we kugira iruhuko ridashira.

M Irene ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umubyeyi we

RUKUNODO Sulaiman / ISIMBI.RW

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top