Imyidagaduro

Abahanzi 5 bakomeye bo hanze y’u Rwanda baraye i Kigali

Abahanzi 5 bakomeye bo hanze y’u Rwanda baraye i Kigali

Abahanzi batumiwe mu gitaramo cya Choplife bamaze kugera mu Rwanda aho biteganyijwe ko bataramira abanyarwanda kuri uyu wa Gatandatu.

Ni mu gitaramo cyo gususurutsa abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bitabiriye inama ya CHOGM izasozwa ku Cyumweru tariki ya 26 Kamena 2022.

Kabuhariwe mu kuvangavanga imiziki ukomoka muri Nigeria, Dj Neptune w’imyaka 31 byitezwe ko azanayobora iki gitaramo, ni we wabimburiye abandi aho yahageze saa z’ijoro zo ku wa Gatanu.

Dj Neptune akaba yaje mu ndege imwe n’umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo waherukaga mu Rwanda 2017 muri ’My 250 Concert ’ Tekno Miles, bari kumwe na Fave bose bakomoka muri Nigeria.

Hahise hasesekara umuraperi w’umunyakenya, Khaligraph Jones ndetse n’umunyafurika y’Epfo waherukaga mu Rwanda 2018, Nasty C.

Iki gitaramo cya ’Kigali Choplife’ giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Kamena 2022 muri Kigali Arena, aba bahanzi bazafatanya n’abandi b’abanyarwanda barimo Ariel Ways, Okama, Bruce Melodie, Kenny Sol na Afrique ni mu gihe Dj Toxxyk na Dj Ira ari bo bazaba basusurutsa abantu.

Nasty C ubwo yageraga i Kigali
Tekno Miles na we yaraye i Kigali
Umuraperi Khaligraph ukomoka muri Kenya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top