Imyidagaduro

Abahanzi bakunzwe mu Rwanda batanze ibyishimo bisesuye Ngororero na Muhanga ubwo bashyigikiraga Perezida Kagame (AMAFOTO)

Abahanzi bakunzwe mu Rwanda batanze ibyishimo bisesuye Ngororero na Muhanga ubwo bashyigikiraga  Perezida Kagame (AMAFOTO)

Uyu munsi ibikorwa byo kwiyamamaza by’umukandida wa FPR Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame byakomereje i Ngororero na Muhanga.

Perezida Kagame akaba akomeje ibikorwa byo kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda mu matora ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga 2024, amaze kujya mu turere tune aho ku wa Gatandatu yahereye mu Masanze, ku Cyumweru ajya Rubavu ni mu gihe uyu munsi yagiye Ngororero na Muhanga.

Aha hose akaba yaragiye aherekerezwa n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda, bamufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza basusurutsa abaturage b’aho yiyamamarije.

Uyu munsi muri Ngororero Bruce Melodie na Bwiza ni bo babimburiye abandi ku rubyiniro bahera kuri "Ogera" bakoranye ivuga ibigwi bya Perezida Kagame.

Aba bahanzi bishimiwe bakurikijeho "Selebura" ya Bruce Melodie mbere y’uko bajya kuri "Nta Kibazo na Kimwe" ya Bruce Melodie yahuriyemo na Riderman na Urban Boys.

Aha ni ho umuraperi Riderman yahise na we agera ku rubyiniro asusurutsa abaturage ibihumbi bari baje gushyigukira Perezida Kagame.

Ariel Wayz na we yaje kujya ku rubyiniro ahasanga Riderman na Bwiza maze baririmbana zimwe mu ndirimbo nka "Depanage" ya Bwiza na "Away" ya Ariel Wayz yakoranye Juno Kizigenza.

Umuhanzi Dr Claude na we yaje kugera ku rubyiniro aho yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane nka "Contre-succès" ariko ubu akaba yarayisubiyemo aho aba avuga ko abadashaka ko Perezida Kagame yongera kuyobora u Rwanda, abatabona ibyo yakoze bose ari aba-Contre-succès.

Nubwo benshi bari mu Ngororero, i Muhanga na bo ntibishwe n’irungu kuko bataramiwe n’abarimo Bushali, Knowless, Chriss Eazy, King James, Igisupusupu, Senderi ndetse na Bruce Melodie na Bwiza bari bavuye Ngororero.

Bruce Melodie yaririmbye Ngororero na Muhanga
Bwiza na we yaririmbye Ngororero na Muhanga
Bushali yasusurukije abaturage b'i Muhanga
Eric Senderi yishimiwe bikomeye i Muhanga
Riderman yanyuze abaturage b'i Ngororero
Dr Claude na we yatanze ibyishimo i Ngororero
Ariel Wayz umwe mu bahanzi bishimiwe i Ngororero
Igisupusupu i Muhanga byari ibindi bindi
Chriss Eazy ukunzwe cyane n'urubyiruko muri iyi minsi, yishimiwe Muhanga
Butera Knowless Kabebe ubwo yasusurutsaga abaturage ba Muhanga
Perezida Kagame yeretswe urukundo rudasanzwe
Abaturage bo bari benshi cyane
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top