Imyidagaduro

Abahanzi nyarwanda bakomeye bahuriye mu ndirimbo ivuga kuri Amb. Habineza Joseph witabye Imana

Abahanzi nyarwanda bakomeye bahuriye mu ndirimbo ivuga kuri Amb. Habineza Joseph witabye Imana

Abahanzi nyarwanda bagera kuri 13 bahuriye mu ndirimbo bise ‘Joe Wacu’ igaruka kuri nyakwigendera Amb. Habineza Joseph uherutse kwitaba Imana wabaye Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo.

Ni indirimbo yahuriyemo abahanzi bakomeye mu gihugu barimo nka King James, Yvan Buravan, Butera Knowless, Jules Sentore, Masamba, Mani Martin, Uncle Austin, Platini P, Patrick Nyamitari, Chris Hat, Alyn Sano, Muneza Christopher na Tonzi.

Uyu mugabo wabaye Minisitiri wa Siporo n’Umuco, benshi mu bahanzi bamufata nk’umwe mu baharaniye iterambere ry’imyidagaduro.

Bakaba bayikoze mu rwego rwo kuzirikana ibyiza yakoze igihe yari akiri ku Isi mbere y’uko yitaba Imana aguye mu bitaro Nairobi muri Kenya ku wa 20 Kanama 2021.

Ni indirimbo yakorewe mu Ishusho Studio, ikorwa na Niz Beats afatanyije na Producer Nicolas.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top