Imyidagaduro

Abahanzi Nyarwanda bakunzwe muri 12 batoranyijwe muri East African Party

Abahanzi Nyarwanda bakunzwe muri 12 batoranyijwe muri East African Party

East African Promoters (EAP) yamaze gutangaza abahanzi 12 bazaririmba muri East African Party akaba ari abanyarwanda gusa nta munyumahanga urimo.

Bibaye nyuma y’uko ku wa Gatatu w’iki cyumweru bari batangaje ko nta munyamahanga n’umwe bazongera gutumira muri iki gitaramo.

Iki gitaramo kizaba kiba ku nshuro ya 14, biteganyijwe ko kizabera muri Kigali Arena tariki 1 Mutarama 2023.

Mu bahanzi batoranyijwe harimo bamwe bamaze igihe mu gakino bakunzwe cyane ndetse n’ubu bagikunzwe nka Bruce Melodie, Riderman ndetse na King James.

Harimo kandi abahanzi bigaragaje cyane muri iyi myaka mike itambutse ariko banamaze igihe mu bakora umuziki ariko bakoze cyane mu mwaka wa 2022 nka Davis D, Alyn Sano, Platini umaze igihe gito akora umuziki ku giti cye nyuma yo kuva muri Dream Boys.

Hari kandi abahanzi nka Niyo Bosco, Ish Kevin, Nel Ngabo, Ariel Wayz, Afrique na Okkama.

Abahanzi 12 batumiwe muri East African Party
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top