Imyidagaduro

Abahatanye na Miss Anastasie bavuze iby’uwashatse kubashora mu busambanyi

Abahatanye na Miss Anastasie bavuze iby’uwashatse kubashora mu busambanyi

Abakobwa batatu mu bari bahataniye ikamba rya Miss Earth mu irushanwa ryarimo na Miss Umutoniwase Anastasie riherutse kubera mu Mujyi wa Manila muri Philippines, bazamuye ijwi bashyira mu majwi umuterankunga w’iryo rushanwa gushaka kubakorakora no gushaka kubakoresha imibonano mpuzabitsina.

Ibi byatangajwe n’abari bahagarariye ibihugu bya Canada, u Bwongereza ndetse n’Ibirwa bya Guam. Ni ubutumwa buri mukobwa muri bo yatangaje mu buryo bwe bwihariye, bose babunyujije ku rubuga rwa Instagram.

Aba bose mu byo bavuze, bahurije ku gahinda ko kwiyumva nk’abakoreshejwe, abanyembaraga nke no guhohoterwa bishingiye ku gitsina mu kwezi kwabanjirije umunsi w’itora rya nyuma wabaye ku itariki ya 3 Ugushyingo 2018, ikamba rigahabwa umukobwa witwa Nguyễn Phương Khánh wo muri Vietnam.

Miss Emma Mae Sheedy wo muri Guam yavuze ko umugabo witwa Amado Cruz ufite imari nyinshi muri za resitora z’i Manila ari we wamwegereye na bagenzi be akabasaba gukorana na bo ibikorwa by’ubusambanyi nubwo we ataragira icyo avuga kuri ayo makuru.

Miss Jaime VandenBerg wari uhagarariye Canada we yavuze ko umuterankunga yamuhaye nimero ye ya telefoni atabishaka ndetse agatangira kumwaka nimero y’icyumba cya hoteli araramo.

Ati "Ntabwo byagize icyo bitanga. Ariko yahoraga aza mu bikorwa byanjye byose ambwira ko yakwita ku byo nkeneye byose hanyuma akansaba gukorana na we ibikorwa by’ubusambanyi anyizeza kugera kure mu irushanwa. Byari biteye ishozi."

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko mu gikorwa kimwe cyabereye ahitwa Manila Yacht Club, abari bahataniye ikamba bose basabwe kwiyerekana mu buryo bugaragaza ikimero cyabo ’bushotorana’ bakanabyinira mu bwato bwa Cruz ariko batandatu muri bo barabyanga ngo bajyanwa gutegereza abandi mu modoka yabatwaraga.

Yagize ati "Twumvise dufite impungenge muri icyo gikorwa, tubibwira abari badushinzwe ariko barasetse badusaba kwitwararika."

Miss VandenBerg yanavuze kuri Lorraine Schuck, Visi Perezida wa Carousel Productions, ikigo gitegura Miss Earth, ko hari ubwo yamubwiye ko Cruz atazongera kwitabira ibikorwa atazongera kugaragara muri ibyo bikorwa.

Uyu mukobwa ngo yakomeje gusaba uwo muyobozi gukemura ibibazo byinshi bitari byarakurikiranwe kuko yamaze hafi ibyumweru bibiri ajujubywa muri ubwo buryo nta muntu ubyitayeho. Byarangiye yikuye muri iri rushanwa asubira iwabo muri Canada. Ntiyigeze avuga umuterankunga wamusemburaga nubwo Miss Sheedy we yashyize mu majwi Cruz.

Schuck yaganiriye na GMA News avuga ko yagejejweho ikibazo cya VandenBerg ariko akacyakira haciyemo icyumweru kimwe amajonjora y’ibanze akorwa.

Ati "Ntabyo yatubwiye, yaje hano ku itariki 6 Ukwakira, ibyo tubimenya ku ya 14. Nta muntu yabibwiye."

Uyu mugore yavuze ko Cruz ushinjwa guhohotera abakobwa yirukanwe mu mitegurire y’iri rushanwa nubwo ku bamubonye ku munsi wo gutanga ikamba yari yashyizwe muri rubanda rundi rwitabiriye ibirori.

Schuck yabivuzeho ati "Ni ukubera ko ku munsi wa nyuma ibirori byari iby’abantu bose, ntabwo twari kubasha gukurikirana imigenzereze ye n’aho yari ari. Na polisi ubwayo ntacyo yari kubikoraho."

Yavuze ko abarushanwa bose bari bahawe uburinzi bwa Polisi ya Philippines mu kwizera umutekano wabo.

Miss Gyles-Brown wari waserukiye u Bwongereza na we yavuze ko yagiriye muri icyo gihugu ikibazo kimwe na VandenBerg wo muri Canada kuko kimwe cya kabiri cy’ibyo yibuka mu gihe yahamaze ari ugukoreshwa ibyo adashaka no kubwirwa amagambo yerekeza ku mibonano mpuzabitsina.

Yavuze ko afite ihungabana akomora muri ibyo bikorwa ndetse kuva yavayo atabasha kuryama ngo agoheke. Yakomoje ku byo Cruz yabakoreraga, aravuga ati "Hari n’uwambwiye ngo nirinde kurira ntatuma ’Make-Up’ yanjye ihindanya isura."

Uhereye i bumoso, Jaime VandenBerg wo muri Canada, Abbey-Anne Gyles-Brown w’u Bwongereza na Emma Mae Sheedy wo mu Birwa bya Guam

Iby’ihohoterwa aba bakobwa bakorewe byahuhuwe na Miss Sheedy wo muri Guam wahishuye uko ngo yakururwaga agakurwa mu bandi cyo kimwe na bamwe muri bagenzi be agatumirwa kuri Boracay, ibirwa by’ibanga ndetse no mu nzu ye, akamubwira ngo we n’abakobwa b’aba-Latino bamubyinire.

Yavuze ko hari ubwo Cruz yakamase itako rye, ubundi ngo akamubwira kutagira n’aho abijujura, buri uko babonanye.

Shcuck uri mu bayobozi b’iri rushanwa nubwo yashimangiye ko uwo mugabo yirukanwemo ubwo ryabaga ntiyavuze niba azahagarikwa mu baterankunga baryo cyangwa azakomeza ariko yavuze ko aba bakobwa "bafite uburenganzira bwo kumurega, kandi nabashyigikira."

Miss Earth ni irushanwa rifite intego yo guteza imbere umuco wo kubungabunga ibidukikije gusa ni na rimwe mu y’ubwiza abonekamo ibyiciro byinshi aho abakobwa bahatanira ikamba baba bambaye utwenda duhishe ’imyanya y’ibanga’ yabo gusa, bitavugwaho rumwe mu mico yose ku Isi.

Mu Banyarwanda barigiyemo, Uwase Hirwa Honorine [uzwi nka Miss Igisabo] yanze kwambara iyo myambaro irimo n’uzwi nka ’Bikini’ ujyanwa ku rwogero mu gihe Miss Anastasie uherukayo we yawiyerekanyemo.

Miss Earth ibonekamo ibyiciro bitandukanye byo kwiyerekana mu mwambaro wo kogana

Iri rushanwa riravugwamo umuterankunga washatse gusambanya abakobwa baryitabiriye

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • ahishakiye
    Ku wa 9-11-2018

    .

  • Pitchou
    Ku wa 9-11-2018

    iyo abakobwa bajyiye mumarushwana mpuzamahanga Niko bikunze kugenda kandi bategerezwa kwemera ibyo abaterankunga babo babasaba kugirango irushanwa rigende neza ariko ibyo guteretana nibyumuntu kugiti cye ni vie prive yumuntu niba ashaka kwishimisha numuntu wamweye nuburenganzira bwe ariko ntibikwiye kuba official abanyarwandakazi rero bajye bareba kure bamenye ubwenge ntibiyandarike kukarubanda. Thanks

  • Pitchou
    Ku wa 9-11-2018

    iyo abakobwa bajyiye mumarushwana mpuzamahanga Niko bikunze kugenda kandi bategerezwa kwemera ibyo abaterankunga babo babasaba kugirango irushanwa rigende neza ariko ibyo guteretana nibyumuntu kugiti cye ni vie prive yumuntu niba ashaka kwishimisha numuntu wamweye nuburenganzira bwe ariko ntibikwiye kuba official abanyarwandakazi rero bajye bareba kure bamenye ubwenge ntibiyandarike kukarubanda. Thanks

To Top