Kwihangana byabananiye ubwo abahungu batatu ba Zari yabyaranye na Ivan Semwanga bari basuye igituro cya se maze basuka amarira.
Uyu mugabo w’umugande yitabye Imana muri 2017 akaba yarasize abana batatu b’abahungu yabyaranye na Zari Hassan umuherwekazi w’umugande usigaye wibera muri Afurika y’Epfo.
Yitabye Imana abana be bakiri bato azize impanuka aho umukuru yari afite imyaka 13.
Nyuma y’imyaka hafi 6 yitabye Imana, Zari Hassan yatwaye aba bahungu gusura imva ya se.
Bafashwe n’ikinia maze kwihangana birabananira, nyina arabahoza. Mu mashusho Zari yashyize hanze basuye igituro cya se, yaherekejwe n’amagambo agira ati "biraza kumera neza bahungu banjye."
Yitabye Imana atakibana na Zari kuko bari barahanye gatanya muri 2013. Pinto, Raphael na Quincy ni bo bahungu babyaranye.
Ibitekerezo
Charles gisubizo
Ku wa 21-03-2023Be sorry for him.
Ndayikengurutse innocent
Ku wa 19-03-2023Nashaka kumenga inkuru zerekeye akahise kuburundi
Ndayikengurutse innocent
Ku wa 19-03-2023Nashaka kumenga inkuru zerekeye akahise kuburundi
Nkurunziza Noel
Ku wa 18-03-2023Ndagize mwiriwe cane jewe nobasaba kwihangana kuko bishikira bose