Imyidagaduro

Abakobwa 3 bitabiriye Miss Rwanda bahuje imbaraga

Abakobwa 3 bitabiriye Miss Rwanda bahuje imbaraga

Abakobwa 3 bitabiriye Miss Rwanda 2022 bahuje imbaraga maze bashinga kompanyi bise ‘Groupon Entertainment’ izajya itegura ibitaramo.

Abo bakobwa akaba ari Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2022, Umuhoza Emma Pascaline na Mutabazi Isingizwe Sabine.

Iri tsinda rikaba rigizwe n’abakobwa gusa, bose bakaba bahuriye ku kuba baritabiriye Miss Rwanda 2022, bose bakaba barabonetse muri 11 bageze mu cyiciro cya nyuma aho bataje guhirwa uretse Kayumba Darina wabaye igisonga cya Nyampinga w’u Rwanda 2022, Nshuti Muheto Divine.

Kayumba Darina akaba yavuze ko ari igikorwa bagezeho nyuma y’igihe bagitegura ndetse igitaramo cya mbere bazacyakira mu mpera z’uku kwezi.

Ati “turi itsinda ry’abakobwa bazajya bategura ibitaramo. Twishimiye kubitangaza kumugaraaro nyuma y’amezi dushyize imbaraga hamwe. Igitaramo cya mbere tuzacyakira tariki ya 29 uku kwezi.”

Bashinzwe kompanyi ya Groupon
Umuhoza Emma Pascaline (iburyo) Mutabazi Isingizwe Sabine (hagati) na Kayumba Darina (iburyo) bashyize hamwe bashinga itsinda ritegura ibitaramo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top