Abanyakigali bahishiwe byinshi muri All Star Game n’abahanzi b’Abanyafurika y’Epfo
Harabura amasaha make hakaba umukino w’Intoranywa muri Shampiyona ya Basketball "FERWABA All Star Game 2023" ari na wo usoza umwaka w’imikino muri Basketball, abahanzi bo muri Afurika y’Epfo bakaba bazasusurutsa abazitabira uyu mukino.
Hazaba hahanganye amakipe abiri, "Team Nshobozwa" ndetse na "Team Turatsinze" guhera ku isaha ya saa 17h10’.
Biteganyijwe ko amarembo ya Kigali Arena azafungurwa saa 12h. Saa 14h30’ hazabaho irushanwa ryo gutsinda amanota 3 mu bagore ni mu gihe saa 15h20’ abagabo ari bazarushanwa mu gutsinda amanota 3 n’aho saa 16h15’ hazajyaho icyiciro cyo kurushanwa muri "Slum Dunk".
Saa 17h10’ nibwo hazaba uyu mukino biteganyijwe ko ugomba kumara amasaha abiri, ukaba uzakurikirwa n’Igitaramo cya All Star Game.
Iki gitaramo kikaba kizaba kiyobowe n’Umushyushyarugamba Zuba Mutesi, hakazanaririmba umunyarwanda Kivumbi King.
Abitabiriye uyu mukino kandi bazasusurutswa n’Abanyafurika y’Epfo; Nasty C na Casper Nyovest. Kuwureba ni 5000 Frw ku banyeshuri, ibihumbi 10 Frw ku myanya yo hejuru, ibihumbi 15 Frw muri VIP, ibihumbi 25 Frw muri CIP n’ibihumbi 45 Frw iruhande rw’ikibuga.
We are glad to be among All Star Game partners!! Don't plan to miss this Saturday at BK Arena!! 🏀 pic.twitter.com/A3xMJ7pY5n
— Inyange (@AlwaysInyange) September 20, 2023
Ibitekerezo