Imyidagaduro

Afite abana 6 ku bagabo 6 - Shakib wa Zari ku mugore umwitsindiraho, ibyo gutandukana na Zari

Afite abana 6 ku bagabo 6 - Shakib wa Zari ku mugore umwitsindiraho, ibyo gutandukana na Zari

Mu gihe inkuru zari nyinshi ko Zari ashobora kuba yaratandukanye n’umukunzi we Shakib, bashimangiye ko bakiri kumwe.

Inkuru zari nyinshi ko umuherwekazi ukomoka muri Uganda wibera muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan urukundo rwe na Shakib Lutaaya rwajemo agatotsi.

Aba bombi bashimangiye ko bakiri kumwe, ni mu mashusho Zari yanyujije kuri Snapchat aho basaga n’abasezeranaho ari na ko babwiranaga amagambo meza y’urukundo.

Shakib yagaragaye abwira Zari ati "urabeho rukundo rwanjye", ni nako yamwegeraga agahita anamusoma.

Zari yahise amusubiza ati "Nanjye ndagukunda."

Bibaye nyuma y’ubutumwa Zari aheruka gushyira hanze yifashishije amagambo ya Horacio Jones aho yagize ati "abantu bamwe ntabwo bumva uburyo ibinyoma ari uburozi. Ibinyoma byangiza bikanavuma umubano kugeza aho wumva urwaye mu nda ku kukongera kubizera ukundi."

"Uko waba ukunda umuntu kose, rimwe na rimwe ntushobora kwihangana. Uba utagituje kubera ko uba ukeka buri kimwe. Ubu kubizera nta mbaraga bigisaba, ubu bisaba gukekakeka."

Ubu butumwa bwashyize benshi mu rujijo bamwe bagakeka ko hari aho bihuriye n’umubano we na Shakib wavugwagamo agatotsi, bwaje bukurikirana n’amagambo Shakib yatangarije TV yo muri Uganda aho yavugaga ku mugore wari umaze iminsi amuzengereza avuga ko bashakanye aho yavuze ko atigeze ashakana na we kuko afite abana 6 ku bagabo 6.

Ati "Shakirah Nanule ndamuzi, yari umukunzi wanjye imyaka 8 ishize ariko sinigeze nshyingiranwa na we. Yashakaga ko njya muri America n’igihe nari muri Afurika y’Epfo ariko narabyanze maze kumenya ko twese tuva mu bwoko bumwe (Ngome), si ibyo gusa afite abana 6 ku bagabo batandukanye."

Urukundo rwa Zari na Shakib rwagiye rugerwa intorezo kuva mu ntangiriro za 2022 batangira gukundana, bennshi bashinja uyu mugore w’abana batanu gufatirana Shakib arusha imyaka irenga 10, gusa babyimye amatwi bikomereza urukundo rwa bo.

Shakib na Zari bashimangiye ko bakiri kumwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top