Imyidagaduro

Aho utinya uhatuma ikigoryi- Ama G mu magambo akomeye yakebuye urubyiruko rwahumwe n’amafaranga(VIDEO)

Aho utinya uhatuma ikigoryi- Ama G mu magambo akomeye yakebuye urubyiruko rwahumwe n’amafaranga(VIDEO)

Umuraperi Hakizimana Amani uzwi nka Ama G, yifatiye ku gahanga abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba urubyiruko gukura amaboko mu mufuka bagakora kuko ababashobora mu byaha bashukisha amafaranga baba batabakunze.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Ama G The Black yavuze ko urubyiruko muri iyi minsi rushukishwa amafaranga n’abantu bakabakoresha ibidakorwa ari n’aho usanga muri iyi minsi hazamukira gupfobya Jenoside.

Yabasabye gukora cyane no kumenya kubana n’ubukene bwabo no gucunga ibyo bandika ku mbuga nkoranyambaga zabo kuko ari kimwe mu byifashishwa baharabika igihugu cyababyaye.

Ati“urubyiruko mumenye gukoresha imbuga nkoranyambaga zanyu. Mumenye uburyo mwaba mu bukene. Umuntu aragufata akagushukisha amafaranga, agatuma ukora ibintu bitagakozwe, amabi.”

“Urubyiruko rutekereze, rushungure(…)iki gihugu cyaratubyaye, kugituka, kugisebya, ni mama Rwanda kino ni nko kumva utuka mama wanjye.”

Yakomeje avuga ko hari abitanze kugira ngo igihugu kigire amahoro none abandi barajwe ishinga no kugisenya bakoresha urubyiruko.

Ati“hari abantu bakoze ibi bintu, ni nko kuryama ku gitanda ntumenye ishuka uryamyemo isa ite, wowe uraryamye gusa, babyeyi muganirize abana banyu(…) Perezida afashe umubyeyi yabuze abana baramufashije wowe ufashe urubyiruko urababwiye ngo mufate imihoro mujye gutema iriya nka yuriya muntu, kuki uwo muntu ugahaye umuhoro we atawufata ngo ageyo? Ni uko bavuga ngo aho utinya uhatuma ikigoryi.”

Yasabye urubyiruko gukoresha ubwenge bwabo mu byo bakora byose n’ubwo baba bafite ubukene ntibahumwe n’amafaranga ngo bakore ibidakorwa.

Ama G The Black yasabye urubyiruko kudahumwa n'amafaranga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top