Alpha Rwirangira yasohoye indirimbo yaririmbiye umugore(VIDEO)


Umuhanzi nyarwanda wibera muri Canada, Alpha Rwirangira yasohoye indirimbo ’Juliet’ yahimbiye umugore we Umuziranenge Liliane.
Iyi ndirimbo akaba yarayirimbiye umugore we ku bukwe bwabo bwabaye ku wa 3 Nzeri 2020, nyuma y’ubukwe akaba yarahisemo kuyitunganya ayikora mu buryo bw’amashusho.
Muri iyi ndirimbo Alpha Rwirangira avuga ko ibyo akora byose abikora kubera umugore we ndetse ko adashobora guhisha amarangamutima ye.
Avuga ko we azaba Romeo naho umugore we akaba Juliet, ko bazasangira akabisi n’agahiye ndetse ko azamukunda ubuziraherezo.
Muri iyi ndirimbo Alpha yumvikana avuga ko ubu babaye umwe aho umwe azaba ari ho undi azaba ndetse icyo umwe azarya nicyo undi azarya.
Ni indirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyirijwe muri Country Music na Element wagize uruhare mu kuyandika afatanyije na Alpha Rwirangira na Mico The Best, ni mu gihe amashusho yakozwe na Richard Mugwa wanatunganyije amashusho y’ubukwe bw’uyu muhanzi.

Ibitekerezo