Umuhanzikazi nyarwanda, Alyn Sano arabarizwa muri Kenya aho yagiye gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo zigize Album ye yise ‘Rumuri’.
Ari muri Kenya kuva ku wa 22 Nyakanga 2023, nyuma y’iminsi mike asohoye Album ye ya mbere yise ‘Rumuri’.
Uretse uku gufata amashusho y’indirimbo ze uyu muhanzikazi biteganyijwe ko azakora ibikorwa byo kumenyekanisha umuziki we muri iki gihugu aho ashobora kuzakora ibiganiro mu bitangazamakuru.
Alyn Sano kandi mu mishinga afite muri iki gihugu cya Kenya ari ukureba niba byamushobokera akaba yagira abahanzi bakorana indirimbo bikaba byamufasha kwagura ibikorwa bya muzika ye.
Uyu muhanzikazi yasohoye Album ‘Rumuri’ iriho indirimbo 12 zirimo Why yakoranye na Kivumbi, Inshuti, Bohoka, Mama, Mwiza n’izindi.
Alyn Sano arabarizwa muri Kenya
Ibitekerezo