Imyidagaduro

Alyn Sano yaserukanye ikariso yanditseho amazina ye (AMAFOTO)

Alyn Sano yaserukanye ikariso yanditseho amazina ye (AMAFOTO)

Umuhanzikazi Nyarwanda, Alyn Sano yatunguranye aseruka mu gitaramo yambaye umwenda w’imbere (Ikariso) wanditseho amazina ye.

Ni mu gitaramo cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize cyabereye i Musanze cya Iwacu na Muzika Festival.

Uyu mukobwa umenyerewe mu dukoryo twinshi yaje ku rubyiniro yambaye imyambaro yiganjemo umukara.

Yari yambaye ipantalo y’ikoboyi y’umukara ya “déchiré”, ikoti ry’umukara imbere yambariyemo akenda k’umweru, ingofero y’umukara, amataratara ndetse n’inkweto z’umweru za Air Force.

Ibirenze kuri ibyo byanatanuye benshi, ni umwambaro w’imbere yari yambariyemo wasaga n’ubururu ukaba wari wanditseho amazina y’uyu muhanzi "Alyn Sano".

Nyuma yo kumubona ayambaye yavuze ko yakiriye ubusabe bw’abantu benshi bamusaba ko aya makariso yayashyira ku isoko bakayagura kuko bayakuzne na we akaba yarabyemeye ndetse agiye no kuzayashyira ku isoko.

Yaserutse yambaye ikariso yanditseho amazina ye
Yavuze ko agiye kuyashyira ku isoko
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top