Imyidagaduro

AMAFOTO: “Abanyarwanda ba kera bikingaga ku bintu gusa, ahubwo ubu muri kwica umuco” Strawberry

AMAFOTO: “Abanyarwanda ba kera bikingaga ku bintu gusa, ahubwo ubu muri kwica umuco” Strawberry

Uwase Peace [Angel Lace] wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Starwberry, avuga ko abantu bamushinja kwifoza yambaye ubusa ko atari byo kuko we aba yambaye neza, gusa ngo ababivuga ni bo bica umuco bo bambara imyenda y’abazungu.

Rwandan_Strawberry nk’uko yitwa kuri Instagram, ni umukobwa wumvikanye cyane mu minsi yashize avuga uburyo Sarpong yamuhemukiye amubeshya urukundo.

Uretse ibi kandi abakurikirana uyu mukobwa babona ko ari umukobwa ukunze gushyiraho (posts) amafoto asa n’uwambaye ubusa(yambaye utwenda tw’imbere gusa), abenshi bita amafoto y’urukozasoni.

Mu kiganiro na Isimbi.rw, abajijwe kuri aya mafoto akunze kwerekana yambaye ubusa yavuze ko ataba yambaye ubusa, ngo kwambara yikwije biramubangamira.

Yagize ati”njye mba nambaye neza, oya ugomba kunyumva ushaka nzifotoze nambaye ubusa naho nzaba ntabwambaye ubibone? Ubu nambaye gutya birambangamiye.”

Yakomeje avuga ko we ariya mafoto ayagaragaza acuruza naho abayareba bo bafite uko babibona gusa ngo we aramwinjiriza.

Yagize ati”Inyungu nkuramo, abankurikirana bafite uko babibona ariko njye mba ndimo gucuruza, amafoto yanjye aranyinjiriza kandi kuba nyagaragaza ni uko aba ariyo mba mfite, ku ruhande rwanjye amafoto yanjye aranyinjiriza.”

Ku kuba yaba arimo kwica umuco ngo nta muco yica ahubwo ab’ubu ni bo bawica bambara imyambaro y’abazungu.

Yagize ati”umuco nyarwanda njyewe ntabwo nywica, ahubwo abo muri iki gihe cyacu turimo kwica umuco, iyo urebye amafoto ya kera usanga abanyarwanda ba kera barikingaga hano ku bintu, ku mabere ntibikingaga, ahubwo ubu murimo kuwica mwambara imyenda y’abazungu, nk’uku nambaye gutya nishe umuco kuko nambaye imyenda miremire.”

Angel Lace cyangwa Starwberry akaba ari n’umuhanzikazi nyarwanda aho yamaze gusohora n’indirimbo yitwa Mutima.

Ngo iyo yambaye gutya ni bwo aba yambaye neza
Abavuga ko yambara ubusa ashaka kuzabwambara akabibereka
Strawberry umukobwa uharawe cyane muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga
Ngo nta muco nyarwanda yica, abawica ni abambara bakikwiza
Iyo yambaye akikwiza ngo aba abangamiwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top